00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IPRC Kigali yongeye kwegukana igikombe cya TVET-EXPO 2015

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 11 October 2015 saa 04:06
Yasuwe :

Mu imurikabikorwa by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ryasojwe kuri uyu wa 08 Ukwakira 2015, ishuri rikuru ry’ubumenyingiro IPRC Kigali ryongeye kwegukana igikombe cy’ishuri ryahize ayandi mu kugaragaza imishinga yagirira akamaro abaturage.

Iri murika ribaye ku nshuro ya kane ryatangiye tariki ya 2 risozwa tariki ya 8 Ukwakira.
Kuri iyi nshuro, insanganyamatsiko yagendeweho ni iyo guteza imbere ibikoresho bikorewe imbere mu gihugu.

IPRC Kigali imaze kwegukana igikombe cy’ishuri ryitwara neza muri iki gikorwa ubugira gatatu.

Barigenga Ben, Umukozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’iri shuri, yatangaje ko IPRC Kigali ikataje mu nzira yo gutanga ubumenyi buganisha ku kwihangira umurimo no gutanga serivise ndetse n’ibikoresho abanyarwanda bakeneye ahanini usanga bategereza kubikura mu mahanga.

Yongeyeho ko muri iri murika abanyeshuri berekanye ko bashobora kugira uruhare mu gutanga ubufasha mu bya mekanike(mechanic), ikoranabuhanga, ubwubatsi, electronic n’ibindi.

Barigenga avuga ko bimwe mu byatumye IPRC ifatwa nk’ishuri riri ku isonga ari uko bamuritse imishinga ifatika; ihendutse kuyishyira mu bikorwa kandi abanyeshuri ubwabo bakaba barerekanye ubushobozi bwo kuyisobanurira ababasuye badategwa.

Imwe muri yo irimo imashini ibumba amatafari idakenera izindi ngufu, umuntu ashobora gukoresha aho ari ho hose, imashini ikata ubwatsi bw’amatungo ishobora kwifashishwa n’aborozi zakozwe n’abanyeshuri bafatanije n’abarimu babo.

Ikindi cyafashwe nk’aho ari gishya ni porogaramu ya mudasobwa yakozwe n’umunyeshuri wo muri iki kigo yifashishwa mu gupima ingano y’amavuta(fuel) mu bigega cyangwa stasiyo za lisansi.

Berekanye kandi uburyo bworoshye bunahendutse bwo kuyungurura amazi yo kunywa bwakoreshwa mu miryango n’ibindi.

IPRC Kigali ni ishuri ritanga amasomo y’ubumenyingiro mu nzego zitandukanye. Ryatangiranye abanyeshuri 209 muri 2008, ubu rifite 3817, muri bo 21% ni igitsina gore bakaba ngo bagaragaza ubushobozi bwo gukurikira aya masomo y’ubumenyingiro ku rwego rumwe na basaza babo.

Minisitiri Musafiri ahereza igihembo umuyobozi wa IPRC

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages