Iri shuri ryahoze ryitwa Tumba College of Technology, TCT, ryatangiye mu 2007 ariko ritwahwa ku mugaragaro ku wa 20 Kanama 2008.

Riterwa inkunga na Guverinoma y’u Buyapani binyuze mu kigo cy'icyo gihugu gitsura ubutwererane mpuzamahanga, JICA.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 kuri uyu wa Kane ku cyicaro cy’iri shuri mu Karere ka Rulindo, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura, yeretswe ibimaze guhangwa n’iri shuri birimo icyuma gishyushya amazi, imbabura zikoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije, icyuma gituraga amagi n’ibindi.

Yagize ati “Ibi bintu byose twabonye mushobora kubikoresha mu kwigisha no mu bushakashatsi, ariko abaturage nabo bakeneye ibi bikoresho mukora kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.”

“Ariya mashyiga ashobora kugira ingaruka nziza zirimo n’iterambere ry’ubukungu. Tumba n’izindi IPRC zigomba guhaguruka zigafasha umuryango Nyarwanda mu buryo bwose bushoboka.”

Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clémence, yavuze ko batangiye kwegereza aturage ibyo bakora bahereye ku karere bakoreramo, nk’imbabura zikoreshwa ibicanwa bitangiza ikirere birimo briquettes.

Ati “Icyo ubu tugomba gukora ni ukugerageza kuyikora neza no kuyishyira ku giciro kinogeye buri wese. Hari na kiriya cyuma gituraga amagi amakoperative atubwira ko cyagabanyije ikiguzi cy’umushwi, ibyo dukora barabyishimira.”

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yavuze ko bishimira umusaruro wa IPRC Tumba, by’umwihariko kuba 95% by’abayizemo bashimwa n’ibigo bakorera.

Yavuze ko uretse inkunga ya miliyoni 17$ batanze yo gusana iri shuri n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari, bateganya no kongerera abarimu ubumenyi n’ubushobozi no kuzana inzobere ziturutse mu Buyapani.

IPRC Tumba yigisha Ikoranabuhanga mu isakazamakuru (Information Technology), Itumanaho (Electronics and Telecommunications) n’ibijyanye n’ingufu (Alternative Energy).

Imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi 2000 bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), barimo 77.5% bihangiye imirimo cyangwa bakabona akazi mu bigo bitandukanye, abandi bagakomeza amasomo.

Ubu IPRC Tumba ifite abanyeshuri 826.

Iyi briquettes ifite ubushobozi bwo kumara amasaha abiri yaka neza kandi nta mwotsi
Iyi briquettes ifite ubushobozi bwo kumara amasaha abiri yaka neza kandi nta mwotsi
Iyi mashini ibyaza amazi umuriro w'amashanyarazi ni impano yatanzwe na JICA
Iyi mashini ibyaza amazi umuriro w'amashanyarazi ni impano yatanzwe na JICA
Abayobozi batandukanye mu ifoto y'urwibutso na Minisitiri Mutimura
Abayobozi batandukanye mu ifoto y'urwibutso na Minisitiri Mutimura
Abatumirwa bitabiriye ibi birori nabo bashimye umusanzu iri shuri rikomeje gutanga mu kwihangira imirimo
Abatumirwa bitabiriye ibi birori nabo bashimye umusanzu iri shuri rikomeje gutanga mu kwihangira imirimo
Abayapani bakora muri ambasade na JICA bari bitabiriye ibi birori
Abayapani bakora muri ambasade na JICA bari bitabiriye ibi birori
Minisitiri Mutimura yishimiye kuba abanyeshuri bahabwa umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo biga
Minisitiri Mutimura yishimiye kuba abanyeshuri bahabwa umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo biga
Minisitiri Mutimura yeretswe bimwe mu bikorwa byagezweho na IPRC Tumba
Minisitiri Mutimura yeretswe bimwe mu bikorwa byagezweho na IPRC Tumba
Ambasaderi Miyashita yavuze ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye na IPRC
Ambasaderi Miyashita yavuze ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye na IPRC
Bamwe mu batumirwa bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 IPRC Tumba imaze
Bamwe mu batumirwa bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 IPRC Tumba imaze
Eng. Pascal Gatabazi (iburyo) wahoze ayobora IPRC Tumba yashimwe umusanzu ukomeye yatanze muri iri shuri kuko yatangiranye naryo
Eng. Pascal Gatabazi (iburyo) wahoze ayobora IPRC Tumba yashimwe umusanzu ukomeye yatanze muri iri shuri kuko yatangiranye naryo
Umuyobozi Mukuru wa WDA, Gasana Jerome hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo
Umuyobozi Mukuru wa WDA, Gasana Jerome hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo

[email protected]