Igisirikare cya Iran cyatangaje ko ibyo bitero byari igisubizo ku ijoro rya karindwi rikurikiranye Amerika yari imaze igaba ibitero ku butaka bwa Iran, byibasiye ububiko bw’intwaro, ibikorwa remezo bya gisirikare n’ibigo by’ubutasi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2026, impuruza z’ibitero zo mu kirere zumvikanye inshuro nyinshi muri Kuwait, Bahrain na Jordanie, aho inzego z’umutekano zagerageje guhanura misile zari zinjiye muri ibyo bihgu.
Igisirikare cya Kuwait cyemeje ko cyahanganye n’ibitero bya misile na drones, gisaba abaturage kudahangayika igihe bumvise urusaku rw’iturika, kuko rwaturukaga ku buryo bwo kuzihanura.
Iran yavuze ko yibasiye icyambu cya Al-Ahmadi muri Kuwait gikoreshwa mu gutera inkunga amato ya Amerika, ikigo cya gisirikare cya Ali Al Salem, ndetse n’ibirindiro bya Sheikh Isa Air Base muri Bahrain.
Yanatangaje ko yasenye ibigo by’itumanaho n’ubutasi byifashishwaga n’ingabo za Amerika muri ibyo bihugu, nubwo ayo makuru ataremezwa n’impande zigabweho ibitero.
Ingaruka zatangiye kwigaragaza kuko uruganda rutunganya amazi n’amashanyarazi muri Kuwait rwafashwe n’inkongi y’umuriro, bituma hafatwa ingamba zo guhagarika bimwe mu bikoresho byarwo kugira ngo harindwe ko ibikorwa remezo byangirika kurushaho.
Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kuwait na cyo cyahagaritse by’agateganyo indege zose, mu gihe ikirere cyafunzwe kubera umutekano muke.
Mu butumwa bukakaye, Iran yaburiye ibihugu byose bicumbikiye ingabo za Amerika ko bishobora gukomeza kugabwaho ibitero, ibisaba kurinda abaturage no kubakura hafi y’ibirindiro bya gisirikare, ivuga ko ubutaka bwabyo bwahindutse aho Amerika ikoresha mu kugaba ibitero kuri Iran.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!