Iyi myitozo idasanzwe igamije kwerekana ko IRGC ifite ubushobozi bwo kurasa ibisasu byinshi icya rimwe, kandi byose byerekeza ku ntego imwe. Ibi ngo bigomba kwereka Israel idasanzwe icana uwaka na Iran, ko mu gihe cyose yahirahira ikina nayo, byayigiraho ingaruka zikomeye.
Umugaba Mukuru wa IRGC, Maj Gen Mohammad Bagheri, yavuze ko “Imyitozo yari igamije gusubiza ibikorwa by’ubushotoranyi byakozwe na Leta ya Israel.”
Yongeyeho ko iyi myitozo yerekana ubushobozi bw’Ingabo za Iran, ati “Ibisasu 16 byarashwe ahantu hamwe. Muri iyi myitozo, hakoreshejwe ibisasu birenga 100 bifite ubushobozi bwo kurimbura igihugu cyakinisha Iran.”
Maj Gen Hossein Salami nawe uri mu buyobozi bw’Ingabo za Iran, yavuze ko “Iyi myitozo ya gisirikare ni umuburo ukomeye ku bayobozi ba Israel…bazakora ikosa rito, tuzabaca ikiganza.”
Israel ntabwo ishyigikiye igitekerezo cy’isubukurwa ry’ibiganiro hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bigendanye n’itunganywa ry’ubutare buvamo intwaro kirimbuzi.
Aya masezerano yashyizweho umukono na Amerika mu 2015, ariko Donald Trump ayikuramo ahubwo asubizaho ibihano by’ubukungu kuri Iran.
Ku ngoma ya Joe Biden, yagaragaje ubushake bwo gusubiza Amerika muri ayo masezerano, ariko impande zombi ntizirashyiraho umurongo ngenderwaho, ndetse ntabwo ibihugu nka Israel bimushyigikiye.


Ibitekerezo 0