00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barashaka gusakaza umuco w’amahoro ku buryo umwana azajya awusanga ahantu hose

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 25 June 2016 saa 05:03
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije amahoro, IRDP ifatanyije n’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’uburezi basoje amahugurwa y’imyaka itatu bari bamaze batanga yo kubaka ubushobozi bw’abarimu n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ku bijyanye n’umuco w’amahoro.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu yari agamije gushishikariza abayitabiriye kwigisha amahoro mu mashuri nkuko biteganyijwe mu nteganyanyigisho nshya y’amashuri abanza n’ayisumbuye yatangiye gukurikizwa uyu mwaka.

Abarimu basabwe kwigisha ibijyanye n’amahoro batanga ingero zifatika zishishikariza abana gukurana umuco wo kuganira ku mateka y’igihugu, ibyubaka u Rwanda n’indangagaciro zibafasha kuva mu muco w’amakimbirane berekeza mu muco w’amahoro.

Umuyobozi wa IRDP, Dr. Eric Ndushabandi, yavuze ko ibijyanye n’amahoro byari bisanzwe byigishwa, ariko ko iryo somo ritigishwaga mu mashuri yose, ndetse ugasanga nta buryo buhoraho bwo kubikurikirana.

Ati “Ubu ikiriho ni uguhuza imbaraga tukareba niba ibiteganyijwe muri gahunda y’uburezi biri gukurikizwa.Turi mu bihe byihariye aho abana bavoma ingengabitekerezo mbi ahantu hatandukanye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko ubu turavuga tuti reka tubahe ubumenyi bubaganisha mu mahoro arambye.”

Dr Eric akomeza avuga ko nk’ikigo IRDP, bashaka ko aho umwana anyura hose yajya ahasanga umuco w’amahoro kugira ngo hakurweho imbogamizi zose zishobora kuwubangamira.

Ati“Tumereye ko abantu banyura mu itorero n’izindi gahunda zigisha umuco niyo mpamvu twifuza ko aho umwana anyura hose yajya ahasanga imvugo n’umuco by’amahoro kandi birasaba imbaraga za benshi n’inzego zitandukanye.”

Ndahimana Osire, ni umwe mu barimu bahuguwe, wigisha mu ishuri ryisumbuye Indatwa n’Inkesha ryo mu karere ka Huye.

Yavuze ko amasomo y’amahoro bamaze imyaka itatu bahabwa yabahaye ubushobozi bwo kubasha kurushaho kwegerana n’abana no kubigisha ibyo basobanukiwe.

Ati“Umwarimu ni we ufasha umwana kugira ngo amenye ibyo yiga kandi twe tumaze iyo myaka yose nta kibazo dufite kijyanye n’ubushobozi. Ni ngombwa cyane kwigisha abana isomo ry’amahoro ahubwo n’abakuru bakwiye kuryiga kuko ndahamya ko abenshi batazi isoko y’amahoro.”

IRDP yafatanyije na Minisiteri y’uburezi, Aegis Trust, Sure Foundation, na Radio la Benenvolencia mu bikorwa byo kwigisha amahoro.

Dr Eric Ndushabandi, umuyobozi wa IRDP
Abarimu n'abanyeshuri mu muhango wo gusoza amahugurwa
Abitabiriye isozwa ry'amahugurwa amaze imyaka itatu
Ndahimana Osire wigisha mu ishuri Indatwa n'inkesha atangaza ko abarimu bakwiye kuba umusemburo wo kwigisha amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages