00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ireme ry’Uburezi ni amizero y’ahazaza heza h’igihugu – CSK

Yanditswe na

Williams

Kuya 26 November 2014 saa 08:41
Yasuwe :

Mu gihe abatari bake bemeza ko ireme ry’uburezi rigenda ritakara bigatuma bamwe mu babyeyi bajyana abana babo mu bihugu bituranye n’u Rwanda kwigayo, Ishuri CSK risanga uburezi bwiza butangiwe imbere mu gihugu aribwo bugira umumaro mwinshi kuko buba buherekejwe n’umuco n’uburere.
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi iri Shuri rimaze rishinzwe, ababyeyi n’abarezi bagaragaje ko umwana apfa mu iterura, bityo akaba agomba gukurikiranwa hakiri kare, agahabwa uburezi bufite ireme (…)

Mu gihe abatari bake bemeza ko ireme ry’uburezi rigenda ritakara bigatuma bamwe mu babyeyi bajyana abana babo mu bihugu bituranye n’u Rwanda kwigayo, Ishuri CSK risanga uburezi bwiza butangiwe imbere mu gihugu aribwo bugira umumaro mwinshi kuko buba buherekejwe n’umuco n’uburere.

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi iri Shuri rimaze rishinzwe, ababyeyi n’abarezi bagaragaje ko umwana apfa mu iterura, bityo akaba agomba gukurikiranwa hakiri kare, agahabwa uburezi bufite ireme akiri muto. Ibi nibyo byagendeweho iri shuri CSKS (Centre Scolaire de Kabeza) rishyiraho ishami ry’inshuke (Nursery) n’iry’amashuri abanza (Primaire).

Mu buhamya bw’abize kuri CSK, Cyuzuzo Ingrid na Ishimwe Allience bashimye uburere bahakuye, uburezi bwiza no gutozwa n’abarimu b’abahanga, kuhamenyera indimi n’ibindi.

Dr Léo Mugabo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya CSK yavuze ko bishimira kuba mu myaka yose ishize iri shuri rishinzwe abana bose barirangijemo basaga 400 nta n’umwe watsinzwe ikizamini cya Leta.

Umuyobozi wa Centre Scolaire de Kabeza, Madamu Umugabekazi Julie yavuze ko ikibabashisha gutanga uburezi n’uburere bikwiye ari uko bakora ibyo biyumvamo, bakunze kandi bashoboye. Yagize ati: “Ntabwo turi abacanshuro, umwuga wacu tuwukora tuwukunze kandi tuwishimiye. Turashoboye, intego yacu ni iterambere rihamye ry’uburezi. Ni umurimo twishimiye, kandi dukunze.”

Ku kibazo cy’abana boherezwa n’ababyeyi babo kwiga hanze kandi bakiri bato cyane, Madamu Umugabekazi Julie avuga ko byaba biterwa n’impamvu ebyiri, imwe ni uguhunga inshingano, aho ababyeyi baba bashaka kwibera muri shuguli , bityo bikaborohera badafite abana bato hafi yabo. Ikindi yongeyeho ni uko bishoboka ko hari ababajyana kure hanze y’igihugu babitewe no kubura ireme ry’uburezi hafi yabo, ati ariko aho bishoboka, biba byiza kurushaho iyo umwana arerewe mu gihugu akiga neza ari no mu muco we.

Ku ruhande rwabo nka CSK, Umugabekazi yavuze ko abana bato babigisha kandi bakabatoza ibikenewe byose, ari nta mpamvu yatuma bajya gushakira uburezi hanze y’igihugu. Ati: “Ni kenshi twakira abana bavuye hanze, baba barahagiye nyuma bakagaruka kwigira mu Rwanda, kandi usanga ubumenyi n’uburere bakura hano bisumbye ibyo babonaga hanze, n’ababyeyi babo bakabyishimira”.

Mu bintu n’ibindi, isabukuru y’imyaka icumi ishuri CSK rishinzwe, yaranzwe n’imyidagaduro irimo akarasisi, indirimbo, imbyino no kwiyereka (Defilé de mode), byose bikozwe n’abana bato. Habayeho kuganira, gusabana no gusangira.

Imyiyereko (Modeling) y’abana yashimishije bose

Muri ibi birori kandi, hahembwe abanyeshuri n’abarimu bitwaye neza kurusha abandi.

Mu mafoto:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages