00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ireme ry’uburezi ryagiye he?-Mineduc yabajijwe impamvu hari abarangiza kaminuza badashoboye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 February 2023 saa 05:52
Yasuwe :

Ireme ry’uburezi ni ingingo ikurura impaka cyane hibazwa uburyo umwana arangiza amashuri abanza cyangwa ayisumbuye atazi kwandika no gusoma ururimi kavukire, bigahumira ku mirari kuba hari abarangije kaminuza batabasha no kwiyandikira ibaruwa isaba akazi.

Ni ikibazo kireberwa mu ndorerwamo y’uruhare rw’umunyeshuri, umubyeyi by’umwihariko, urwa mwarimu n’integanyanyigisho akoresha mu kwigisha.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 18, Umushoramari Denis Karera, yagaragaje ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi giteye inkeke kuko nk’abikorera bibagora kubona abo baha akazi.

Ati “Mu bantu 10 duha ikizamini cy’ikiganiro (interview), cyo gukora akazi runaka kandi bafite impamyabushobozi…abantu bafite impamyabumenyi ntibazi kwandika inyandiko zisaba akazi. Ku bantu 10 bagusaba akazi hatsinda nk’umwe ariko na we akaba ari muri 60%”."

Karera yakomeje yibaza icyakorwa ngo bafite impamyabumenyi zibe zijyanye n’ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora akazi k’ibyo bize.

Ati “Ndibaza ireme ry’uburezi ryagiye hehe, kugira ngo tugire abantu bavuye mu mashuri bashobora guhabwa akazi kandi bagakora ibintu byiza”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri gahunda zihari zo kunoza ireme, uretse kongera ibikorwaremezo hari no kongera umubare w’abarimu ariko bashoboye kuko mwarimu ari we wa mbere utanga ireme ry’uburezi.

Ati “Iyo integanyanyigisho zikoze neza, imfashanyigisho zikaba zihari ari naho hazamo na bya bikorwaremezo, mwarimu akaba ashoboye ni cyo kizaduha rya reme twifuza”.

Minisitiri Dr Uwamariya yemera ko ireme ry’uburezi rihari ariko atari ku kigero gishimishije, agasaba abikorera gufasha abanyeshuri kubona aho bimenyereza umwuga kuko usanga umubare w’abanyeshuri uba usumbye aho bashobora kwimenyerereza.

Ati “Kuba bafashwa mu gihe bimenyereza umwuga, mu gihe bazajya gukora ikizamini bazasanga bazi neza ibibera aho bashaka kujya gukora akazi.”

Ibimaze gukorwa mu kubaka umwarimu ushoboye birimo kuba abiga kwigisha mu mashuri abanza Leta ibishyurira kimwe cya kabiri bigatuma hajyamo abafite amanota yo hejuru.

Muri kaminuza uwiga uburezi ahabwa buruse atazishyura ntabwo ari inguzanyo, ibi bigatuma haboneka abafite amanota meza benshi biga uburezi.

Dr Uwamariya ati “Turizera ko ibiri gukorwa ubu, imbaraga ziri gushyirwamo ari ukunoza uko abarimu biga ndetse banigishwa, kubafasha mu myigire no gushyiraho ibikorwaremezo n’imfashanyigisho bihagije n’ibindi, rya reme ry’uburezi dukomeza tuvuga ko rimeze nabi rizakosoka”.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera umubare w’ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike mu bigo by’amashuri, uyu akaba ari umwanzuro wa cyenda muri 12 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17 yabaye mu Ukuboza 2019.

Kugeza ubu, hamaze kubakwa ibyumba birenga ibihumbi 27. Byagabanyije ubucucike mu mashuri nk’uko imibare yegeranyijwe mu 2022 yerekanye ko mu mashuri abanza n’ayisumbuye buri hagati y’abanyeshuri 50 na 55 mu cyumba kimwe.

Icyakora hari hake hari n’abagera kuri 70 mu bigo by’amashuri bimwe na bimwe nyamara umubare wemewe ari 46.

Leta yazamuye ikigero cy’amafaranga agenerwa ifunguro ry’umunyeshuri ku ishuri kuko itangira umwana 8000 Frw naho umubyeyi agatanga 950 Frw.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yongereye umushahara wa mwarimu aho abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 bahawe inyongera ingana na 88% by’umushahara batangiriraho naho abafite impamyabushobozi ya A1 na A0 bongererwaho 40%.

Ibipimo byerekana ko abana bagomba gutangira amashuri abanza bafite imyaka itandatu bakarangiza bafite imyaka 11, bagatangira amashuri yisumbuye bafite imyaka 12 bakarangiza bafite imyaka 17.

Mu Rwanda, mu mashuri abanza abana bigira igihe ku rugero rwa 89.3%, mu mashuri yisumbuye benshi baratinda ntabwo bigira igihe, aho abigira igihe ari 22.3%, abize kaminuza ni 3.3%.

Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya yavuze ko hari byinshi biri gukorwa mu kuzamura ireme ry'uburezi

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages