00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa rya “CECAFA Kagame Cup” mu gihirahiro

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 23 April 2013 saa 04:01
Yasuwe :

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihugu kizakira “CECAFA Kagame Cup” hagati ya Ethiopia na Sudan, mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’iri rushanwa, Nicholas Musonye yifuza ko ryakinwa bitarenze mu kwezi kwa gatandatu.
Ubusanzwe, Ethiopia niyo yari yasabye kwakira iri rushanwa, ariko igasaba ko yakwemererwa kuzaryakira muri Nzeli uyu mwaka. Ibi Ethiopia ntibivugaho rumwe n’ubuyobozi bwa CECAFA, aho bwo bwifuza ko ryakinirwa muri iki gihugu mu kwezi kwa Gatanu cyangwa ukwa Gatandatu, bitaba ibyo (…)

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihugu kizakira “CECAFA Kagame Cup” hagati ya Ethiopia na Sudan, mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’iri rushanwa, Nicholas Musonye yifuza ko ryakinwa bitarenze mu kwezi kwa gatandatu.

Ubusanzwe, Ethiopia niyo yari yasabye kwakira iri rushanwa, ariko igasaba ko yakwemererwa kuzaryakira muri Nzeli uyu mwaka. Ibi Ethiopia ntibivugaho rumwe n’ubuyobozi bwa CECAFA, aho bwo bwifuza ko ryakinirwa muri iki gihugu mu kwezi kwa Gatanu cyangwa ukwa Gatandatu, bitaba ibyo rikimurirwa ahandi nk’uko New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Musonye yagize ati “Ethiopia yasabye kwakira irushanwa muri Nzeri, ariko CECAFA yabasabye kurishyira muri Gicurasi cyangwa muri Kamena.”

Akomeza ati “Nibadakora ibyo, ntituzakina muri Nzeli. Iri rushanwa amakipe ni iry’ingirakamaro cyane mu karere kacu”.

Hagato aho, Sudan yo yiteguye guhita yakira iyi mikino, aho yifuza kuyakirira mu Mijyi ya Darfur y’Amajyaruguru, El Fasher, Kordofan y’Amajyepfo na Kadugli, guhera kuri tariki ya 2 Kamena kugera kuya 4 Nyakanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages