00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isabel Dos Santos ku isonga mu bagore 10 b’abaherwe muri Afurika; Ngina Kenyatta muri EAC

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 7 September 2013 saa 04:33
Yasuwe :

Mu bagore 10 ba mbere b’abaherwe ku mugabane wa Afurika, igihugu cya Afurika y’Epfo kiza ku isonga mu kugira abagore bibitseho imari kurusha abandi, kuko cyihariye 60%. Igihugu cya Nigera kiza ku mwanya wa kabiri na 30%. Umugore uza ku isonga mu gutunga akayabo k’amafaranga ku mugabane wa Afurika ni uwo muri Angola, Isabel Dos Santos umwana wa Perezida wa Angola Edwardo Dos Santos. Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku isonga haza Ngina Kenyatta umugore w’uwahoze ari (…)

Mu bagore 10 ba mbere b’abaherwe ku mugabane wa Afurika, igihugu cya Afurika y’Epfo kiza ku isonga mu kugira abagore bibitseho imari kurusha abandi, kuko cyihariye 60%. Igihugu cya Nigera kiza ku mwanya wa kabiri na 30%. Umugore uza ku isonga mu gutunga akayabo k’amafaranga ku mugabane wa Afurika ni uwo muri Angola, Isabel Dos Santos umwana wa Perezida wa Angola Edwardo Dos Santos. Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ku isonga haza Ngina Kenyatta umugore w’uwahoze ari Perezida wa Kenya Jommo Kenyatta.

Urubuga therichest.com rwasohoye icyegeranyo cy’abagore icumi bakize cyane muri Afurika. Ibi bigaragaza ko umuco n’amateka bitagituma abagore bakora imirimo itababyarira inyungu, ahubwo ko bitabira imirimo yose nka basaza babo. Uko aba bagore bakurikirana uvuye ku mwanya wa cumi mu cyegeranyo cyasohotse mu mpera z’ukwezi gushize.

10. Elisabeth Bradley, ukomoka muri Afurika y’Epfo

Yavutse mu 1961, yamenyekanye cyane mu kwamamaza Toyota (Toyota brand) muri Afurika y’Epfo, kugeza ubwo abaye umuyobozi wungirije uhagarariye uru ruganda mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Yibitseho miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika.

9. Sharon Wapnik wo muri Afurika y’Epfo

Ni umuherwe wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, amafaranga yayavanye muri sosiyete Premium Properties na Octodec Investments. Ubutunzi bwe bugera kuri miliyoni 43,1 z’amadolari y’Amerika

8. Bridget Radebe wo muri Afurika y’Epfo

Aya amafaranga ayavana mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri sosiyeti y’ubucukuzi ya Mmkau Mining , ahagaragara cyane amabuye ya Zahabu, Platinum, ubutare bwa Uranium, Coal na Chrome. Umugabo we Jeff Radebe ni Minisitiri w’Ubutabera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Yibitseho miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

7. Irene Charnley wo muri Afurika y’Epfo

Yakoze muri sosiyeti y’itumanaho ya MTN ari Umuyobozi wungirije, yateje imbere iyi sosiyeti. Kuri ubu akora muri sosiyeti ya Smile Telecom abereye Umuyobozi mukuru mu gihugu cya Mauritius. Atunze miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika.

6. Wendy Ackerman, ukomoka muri Afurika y’Epfo

Ni umuyobozi wa Sosiyeti Pick N Pay, ikomeza kwagura amarembo muri Afurika. Ni Sosiyeti yo muri Afurika y’Epfo, ariko ifite amashami ku mugabane wa Australia, mu bihugu by’Afurika (Mozambike, Namibia, Nigeria na Zambia). Uyu mugore afite umuryango ukize cyane mu gihugu cy’Afurika y’Epfo. Afite miliyoni 190,2 (190,2 $M) z’amadolari y’amerika.

5. Wendy Appelbaum, wo muri Afurika y’Epfo

Avuka mu muryango w’abaherwe kuko na se yapfuye ari umuherwe. Yaje gusimbura se mu butunzi bwe yarazwe, nyuma y’urupfu rwa se yayoboye sosiyeti ya Liberty Investors. Abasha guha abandi imigabane bimuteza imbere. Yibitseho miliyoni 259,3 z’amadolari y’Amerika

4. Ngina Kenyatta, wo mu gihugu cya Kenya

Ni Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Kenya Jommo Kenyatta, akaba nyina wa Uhuru Kenyatta, ayobora sosiyeti nyinshi zirimo iz’uburezi, izo kwakira abantu (Hospitality), iz’inganda, ubuhinzi n’amabanki. Afite imigabane mu mabanki akomeye arimo Banki y’ubucuruzi y’Afurika (Commercial Bank of Africa) na Brookside Dairies. Yibitesho miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.

3. Hajia Bola Shagaya wo muri Nigeria

Akora ubucuruzi mu gihugu cya Nigeriya mu bintu bitandukanye birimo itumanaho, gukorana na amabanki, ubufotozi, sosiyeti z’iby’ubwubatsi n’ ibindi. Atunze miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika

2. Folorunso Alakija wo muri Nigeria

Afite sosiyeti ikora ibyo mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu gihugu cya Nigeria ,anakora mu kumurika imideri y’imyambaro muri sosiyeti yitwa Supreme Stitches yashyinzwe mu 1985. Yubatse izina muri icyo gihugu.Yize mu Bwongereza aba n’umunyamabanga wa International Merchant Bank yo mu gihugu cya Nigeria. Yibitseho miliyoni 600 z’amadorali ya Amerika

1. Isabelle Dos Sentos wo muri Angola

Yamenyekanye cyane mu gihugu cya Angola muri sosiyeti zo mu bikomoka kuri Peterori na Diyama. Ni umwana wa Perezida Jose Eduard Dos Santos, ayobora ibigo byinshi byubatse izina. Sosiyeti akorana nazo ni izo muri Angola na Portugal. Umutungo we wose nturamenyekana kuko ushobora kuba ari mwinshi, yubatse izina mu kuba umuherwe uri ku isonga mu gitsinagore ku mugabane w’Afurika. Ubushakashatsi bwagaragaje ko yibitseho nibura Miliyari imwe y’amadolari ya Amerika.

Chantal @igihe.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages