00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ISE yiyemeje gukangurira Abanyarwanda kugira umuco wo gukunda film

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 October 2015 saa 07:54
Yasuwe :

Kompanyi izwiho guteza imbere abahanzi n’ibihangano byabo, Inganji Social Entertainmment (ISE Ltd) yiyemeje gukundisha abanyarwanda kugira umuco wo kureba filime binyuze mu gikorwa gifite izina rya KIME (Kigali Inganji Movie Entertainment) kugira ngo barusheho kuzikunda no kumenya byinshi mu ruhando rwa sinema biciye muri uyu mugoroba.

Mu kiganiro na IGIHE, Mike Twagirayezu ushinzwe ikoranabuhanga muri ISE LTD,akaba ni umwe mubategura iki gikorwa kinamaze kumenywa n’abakunzi ba filimi,yadutangaje ko berekana filime byibura rimwe mu cyumweru.

Mike wo muri ISE Ltd yagize ati : “Tumaze kwitegereza uburyo imyidagaduro irimo iratera imbere hano mu Rwanda, tubona uburyo abanyarwanda bitabira ibitaramo by’abahanzi nuko bitabira kugira umuco wo kureba film , byatumye tugira igitekerezo cyo gukora umugoroba w’abakunzi ba Cinema uzwi ku kabyiniriro ka “THE KIME GALA NIGHT Event” kugira ngo buri munyarwanda wese abashe kwiyumva muri film, ari nako anayikunda, akuramo amasomo yayo ndetse nayo ubwayo ikaba inatejwe imbere, nkuko ari kimwe muri politiki za Minisiteri y’umuco na Siporo mu guteza imbere Cinema, kuko film ari igihangano gikunzwe n’abatari bakeya.”

Mike avuga ko ubwo mu mpera za Gicurasi 2014 batangiraga bwa mbere uyu mugoroba wa KIME byasaga naho bitumvikana, ariko avuga ubu babona bigenda byitabirwa,dore ko ubwabo abakunzi ba Cinema barenga ijana bihuje kuburyo iyo hateguwe KIME Gala Nights ,mubo batumira batarimo kuko bahora bivugira kubuzima bwa buri munsi bwa film.

Abashinze KIME

Mike Twagirayezu yagize ati “Igikorwa cya KIME ni kimwe mu bikorwa bya Inganji Social Entertainment Ltd yatekereje aho yiyemeje gukundisha abanyarwanda n’incuti zabo kugira umuco wo kureba filime no kuzikina kuko usanga abanyarwanda batabyiyumvamo kurwego ruri hejuru nk’abo twita abazungu , ndetse tutabiciye kure bamwe mu banyafurika bafata uwishyuye amafaranga agiye kuzireba nk’umuntu upfusha ubusa,mu gihe abaramo ibyo yari kugura muri ayo mafaranga yakoresheje yinezeza muri filimi,nyamara ubushakashatsi bwerekana ko nta buhanzi burenze Cinema.”

“THE KIME GALA NIGHT Event” mu ncamake, ni umugoroba ugamije kumenyekanisha ibyamamare bya film hano iwacu mu banyarwanda mubuzima bwabo bwa buri munsi, ubuzima bwabo bwa nyuma ya Cinema cyangwa nyuma ya scene baba barakinnye na nyuma yo kuva kuri set (filmmakers), kuko bamwe muribo baba bahibereye mu gihe cyo kwerekana film yabo.

KIME igenda yegera abakunzi bayo

MIKE avuga ko bafite uburyo butandukanye bwo guhitamo filimi izerekanywa muri uwo mugoroba,binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook , twitter na WhatsApp, ISE LTD ishyiraho urutonde rwa filime bafite maze abantu bagatora, irushije izindi amajwi akaba ari yo iza kwerekanwa. Ibi bigakorwa n’inararibonye mu kumenya filimi zigezweho cyangwa se zagirira umumaro abakunda film. Aha hose na magingo aya abakunzi ba film bakaba bakibashimira kubw;igitkerezo byerekana ko babyishimiye,ibi bigaragarira ku mbuga nkoranya mbaga zitiriwe iki gikorwa nka Whatsapp na Facebook group,aho babaye abavandimwe bakomeza kuganira ijoro n’amanywa kuri filimi.

Abakunzi ba film bahuriye mu gikorwa cya KIME bakashimana

Ati “Abantu ni bo bahitamo filime bari burebe kandi ntabwo tubaca amafaranga keretse iyo aho twagiye kuyerekanira batwishyuje kandi nabwo ntabwo amafaranga tubasaba ashobora kurenga igihumbi ndetse umuntu agafatamo n’icyo kunywa.Ibi ubundi sibyo twifuzaga kuko ikigenderewe ari kubona abantu bidagadurira kuri filmi hamwe n’incuti n’imiryango yabo.”

Aha KIME yakiriye abantu batandukanye barimo producer Theo wakoze Filime ya Rwasa

Wakwibaza uti itandukaniro rya KIME Gala Night n’andi mascreening ya film tuzi ni irihe?

Ubuyobozi bwa Inganji buvuga ko uretse filime z’abanyamahanga hanerekanwa na filime nyarwanda kandi ko iyo bazerekanye batumira abazikinnyemo ndetse n’abazikoze kugira ngo basangize ubumenyi abaje kuzireba.

Inganji bati:“Turifuza kuzajya dukora urutonde rwa film ndende cyangwa ingufi, ku buryo bidukundiye buri mibyizi (Kuva kuwa mbere kugeza kuwa kane) guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri kugeza saa tatu z’ijoro (18h00-21h00) hajya haba kwerekana film yatoranyijwe n’inzobere mubijyanye na film, hazajya habaho kuyerekana,kuyiganiraho twifashishije inzobere muri film baba batumiwe kurebana n’Abalovers(Abakunzi )ba film bakaba bamwe muribo .

Abagize inganji bavuga ko bifuza kuzajya bagirana ibiganiro mpaka naba nyiri films cyangwa banyiri igihangano muri rusange, abakinnyi baba baragaragaye muri izo film mu rwego rwo gukundisha abanyarwanda igihangano no kubamenyesha uko kiba cyakozwemo, mu rwego rwo kumva imvune z’umuhanzi.

Gogo na Kalain bagize ISE Ltd

Mike ati “Nk’iyo twerekanye filime nyarwanda dutumiramo n’abantu bazikinnyemo cyangwa abazikoze maze bagasubiza ibibazo bitandukanye abantu bibaza ku mitunganyirize ya filime.“THE KIME GALA NIGHT Event” ni umugoroba uba ugizwe n’ibice bitatu (3), igice cya mbere kizaba kigizwe no kureba no kwerekana film y’umunsi(Movie Day Screening), hanyuma impaka (Debate on )kuburyo buri murebyi wa film uwo munsi amenyeraho uko film yerekanywe yakozwe, imvune zavuyemo, no kumenya ibigora abakora Cinema bibagora nibyo bagomba kuba bafite, kugira ngo film mu Rwanda zikomeze gutera imbere,na Cinema muri rusange igice cya nyuma n’ikirebana n’ubusabane no kumenyana hagati y’abakunzi ba film icyo bahungukiye).

ISE Ltd itegura iki gikorwa cya KIME Gala Night irateganya kwagura ibikorwa byayo ngo bijye bibera hirya no hino mu gihugu aho kwibanda i Kigali gusa ngo ariko byose bizaterwa n’uburyo ubushobozi buzagenda buboneka.

Reka turangize iyi nkuru yacu tubamenyesha ko Inganji zitegura iki gikorwa zabanje kugerageza ahantu hatandukanye ngo barebe uko abakunzi ba Cinema babyakira, hamwe muriho twavuga ni nka Ndaru Restaurant, Rubangura House na City Lounge mu mugi rwagati ndetse na Sport View Hotel,ubu bakaba biteguye gukomeza bajya n’ahandi bamenyesha abakunzi ba Cinema bakishimira hamwe ibyo barebeye hamwe muri Filimi igezweho y’umunsi.

Umwe mu bakinnyi ba Film atanga ubunararibonye afite

Nubwo mu gutangira umushinga byose birushya,abategura KIME Gala Nights bavuga ko hari ibyo bishimira mu ikura rya ‘ KIME’. Urugero nahomu intangiriro bifuzaga gutangirana n’abantu bake bakunda film by’ukuri,akaba aribo bazagenda babyara benshi bizaniye ubwabo baryohewe, kuruta gutangirira kuri benshi bazagenda basigara kuri umwe. Umunsi wa mbere twari 15 baje kubyara 100 risaga bafite ubu.

Ukeneye ibindi bisobanuro ku bikorwa bya Inganji Social Entertainment (wasura urubuga rwabo arirwo www.inganji.rw (KANDA HANO UMENYE KIME : http://inganji.rw/?s=KIME+Gala+Night .Ushobora kandi no kubasanga Kacyiru cyangwa i Remera hafi ya sitade Amahoro cyangwa ukabahamagara kuri telefoni igendanwa ya (+250)788981261/722390001/786991799/733330001 bakagufasha.

Urugwiro kumenya kw'bakunzi ba filimi ni bimwe mubihatse KIME Gala night

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages