00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isezerano rya Perezida Kagame ku bitabiriye ‘Hanga Pitchfest’

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 December 2021 saa 09:38
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yijeje ubufasha abitabiriye irushanwa ryo guhanga udushya mu ikoranabuhanga rya Hanga Pitchfest, kugira ngo imishinga yabo ibashe gushyirwa mu bikorwa ndetse igere ku ntego.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021 ubwo habaga umuhango wo guhemba abahize abandi muri iri rushanwa.

Muri iri rushanwa umushinga wabaye uwa mbere wahembwe ibihumbi 50$, uwa kabiri uhembwa ibihumbi 20$, uwa gatatu uhabwa ibihumbi 15$ mu gihe uwa kane n’uwa gatanu yahawe ibihumbi 12.500$.

Ku ikubitiro iri rushanwa ryitabiriye n’abarenga 400, baje gutoranywamo 25 hagasigara batanu bahawe ibihembo.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abateguye iri rushanwa ribaye bwa mbere, avuga ko uko imyaka izagenda iza rizarushaho kunozwa.

Ati “Iyi ni gahunda nziza kandi ndashimira inzego zose zayigizemo uruhare ndetse n’urubyiruko rwiriwe hano rwiga ibijyanye no kwihangira imirimo na inovasiyo. Iyi ni intangiriro, ndatekereza ko hagiye gukorwa ibirenze ndetse hakagerwa no ku birenze.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko yijeje ubufasha abatsinze iri rushanwa n’abataratsinze.

Ati “Ndifuriza abageze mu cyiciro cya nyuma kugera ku ntego zabo. Mufite ubufasha bwacu bwose ndetse n’abataratsinze kuko dushaka ko bazatsinda n’ubutaha.”

Muri iri rushanwa umwanya wa mbere wegukanywe na Cyuzuzo Diane washinze ikigo cya Afriduino Ltd gikora ibikoresho ndangamateka by’u Rwanda bishobora kuba umutako ariko bifite n’akandi kamaro.

ku mwanya wa Kabiri hahembwe Leandre Berwa washinze Secord Life Storage. Umwanya wa gatatu wegukanywe na Norman Mugisha washinze AfriFarmers Market ihuza abacuruzi n’abaguzi.

Ku mwanya wa kane hahembwe Youssouf Ntwali washinze BAG Innovation mu gihe ku mwanya wa Gatanu uwahawe igihembo ari Angelo Igitego washinze Kalisimbi Technology Solutions.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yijeje ubufasha abitabiriye ‘Hanga Pitchfest’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages