Abanyamulenge batandukanye baba mu Rwanda basabye Leta ya Repubulika Iharaniranira Demokarasi ya Congo n’iy’u Burundi n’imiryango mpuzamahanga kubaha ubutabera kugira ngo abiciye imiryango mu Gatumba i Burundi bashyikirizwe inkiko aho gukomeza kwidegembya.
Imyaka ibaye 18 Abanyamulenge bagabweho aho bari bari mu nkambi mu Burundi, abantu 166 bakahasiga ubuzima. Hari mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2004.
Kugeza ubu abagize uruhare muri ubwo bwicanyi ntibarashyikirizwa inkiko, ibintu bishengura imiryango n’inshuti z’ababuze ababo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2022, imiryango y’abanyamulenge ituye hirya no hino mu Rwanda no ku Isi hose muri rusange,yifatanyije n’inshuti kwibuka ku nshuro ya 18 abavandimwe babo biciwe mu Nkambi ya Gatumba i Burundi.
Muri uyu muhango bagaragaje ko bahangayishijwe n’uko ababiciye bakidegembya, aho guhanwa. Basabye Leta y’u Burundi n’iya RDC kubaha ubutabera kugira ngo ababiciye imiryango babiryozwe aho gukomeza kwidegembya.
Umwe mu barokokeye mu Nkambi ya Gatumba Nyiramugisha Jeanne, yavuze ko kwibuka ababo bibafasha guhuza imbaraga no guha agaciro imiryago yishwe urupfu rw’agashinyaguro.
Yagize ati “ Icyo dusaba Leta yaba iya Congo yaba imiryango mpuzamahanga na Leta y’u Burundi, ni uko bumva ijwi ryacu n’amarira y’abana n’ababyeyi baririye hariya babuze ababo, turashaka ko babyumva kandi niyo twibutse ntituba tubwira Leta ya Congo gusa turabwira na leta y’u Burundi kuko abishe abacu ntabwo bari muri Congo gusa bari mu Burundi kandi niho batwiciye.”
Undi mugabo w’Umunyamulenge witwa Kara, yagize ati “Kuba imyaka 18 ishize tutabona ubutabera, ni ikintu kibabaje kuko abatwiciye baracyidegembya kandi nta n’umwe ubakurikira. Ibi bikatwereka ko imiryango mpuzamahanga yaba na Leta y’u Burundi n’iya Congo ntacyo zibyitayeho ku buryo zaduha ubutabera.”
Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu buri gihe iyo barimo kwibuka imiryango uyabo yiciwe muri iriya nkambi badahwema gusaba ko abakoze ubwo bwicanyi bashyikirizwa ubutabera bakabiryozwa.
Perezida w’Umuryango w’Abanyamulenge baba mu Rwanda, Dr Rutebuka Jules, yavuze ko ikibabaje ari uburyo abavandimwe babo bahunze ubwicanyi muri Congo, aho bahungiye aho kurindirwa umutekano naho bakicwa.
Yagize ati “Abiciwe i Burundi bari bahunze inkota n’ubundi muri Congo, kandi bibwiraga ko kuba bari mu maboko y’Ishami ry’Umuryango w’abibumye ryita ku mpunzi(HCR) batagipfuye.”
Yakomej avuga ko hari raporo zikubiyemo amakuru yose y’uko ubwo bwicanyi bwagenze zakozwe n’inzobere z’Umuryango w’abibumbye, aboneraho gusaba abarokotse ubwo bwicanyi by’umwihariko n’Abanyamulenge kudacika intege kuko icyaha nk’iki kidasaza.
Mu karere ka Rubavu naho kuri uyu wa Gatandatu hateguwe umuhango wo kwibuka Abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba.
Nyirambonwa Jolie uhagarariye abagore b’abanyamulenge mu Karere ka Rubavu yagize ati “Icyo nsaba leta y’u Burundi n’imiryango mpuzamahanga, ni ukugira ngo duhabwe ubutabera kuko twabuze abantu ariko nta butabera twigeze duhabwa. Turasaba ko abagize uruhare muri buriya bwicanyi bashyikirizwa inkiko.”
Mukiza Jonathan uhagarariye imiryango yabuze ababo biciwe mu Burundi i Gatumba, yanenze Leta ya Congo yabatereranye asaba ubuvugizi kugira ngo ababikoze bagakurikiranwa bagahanwa.
Ati“Turanenga leta ya Congo kuba kugeza ubu nta kintu irakora kuri icyo kibazo, kandi abo bantu ni abakongomani ubwabo, nibo bishwe ndetse n’ababishe barabyigambye aho kugeza barimo kwidedembya’’
Abanyamulenge biciwe mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi, bari baraturutse mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Kinshasa.
Hari amakuru menshi yagiye hanze agaragaza ko iki gitero cyagabwe na Agathon Rwasa wari umuyobozi w’inyeshyamba za FNL PALIPEHUTU.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!