00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishavu rya Nyirakamana wabyaye umwana wa karindwi afashwe ku ngufu, abana be bagaterwa inda bakiri bato

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 29 July 2020 saa 10:46
Yasuwe :

Nyirakamana Jeannette utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo yashavujwe no kubyara umwana wa karindwi afashwe ku ngufu, nyuma n’abakobwa be babiri bakabyara batarageza ku myaka 18 y’ubukure.

Uyu mukecuru w’imyaka 57 yavuze ku bihe bikomeye yanyuzemo mu mahugurwa yahawe ababyeyi 100, bo mu Karere ka Rulindo ku byerekeye itegeko ryo gukuramo inda.

Aya mahugurwa yatanzwe na HDI ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’ubuzima yari agamije kubasobanurira uburenganzira bafite ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko, kuri bo no ku bana babo bashobora guterwa inda bakiri bato hirindwa ko babikora binyuranyije n’itegeko bikabaviramo ingaruka zirimo no guhanwa.

Nyirakamana watandukanye n’umugabo we mu 2006, nyuma y’uko avuye mu rugo ntiyongere kurugarukamo kugeza ubu, ngo yamusigiye abana batandatu.

Mu buhamya bwe avuga ko kubona ibibatunga byamusabaga kujya guca incuro nazo zitabahazaga, gusa ngo icyamuteye agahinda kanze gukira ni uko ariho yahuriye n’akaga ko gufatwa ku ngufu akabyara umwana atari yiteguye.

Yagize ati “Abana banjye barya ari uko nabaciriye incuro, rimwe nza gutaha bwije kubera kwizirika ngo ntahane menshi, ngeze mu nzira umugabo arantangira amfata ku ngufu mbura n’untabara, simuzi nibura ngo murege, nabuze icyo nkora maze kumenya ko ntwite, naramubyaye ariko mporana agahinda kuko kubarera bigiye kunsaza.’’

Nyirakamana akomeza avuga ko nyuma yaje guhura n’ibibazo abakobwa be babiri nabo baterwa inda bataruzuza imyaka 18, bikarushaho kumubera umusaraba.

Avuga ko iyo aza gusobanukirwa iby’itegeko ryo gukuramo inda ataba afite ibibazo nk’ibyo yahuye nabyo.

Ati “Nta gihe cyashize abakobwa banjye nabo barasambanyijwe, umwe abyara afite imyaka 16, undi 17, mu by’ukuri abana bariho kandi turabakunda, ariko ubuzima tubamo buragoye, simvuze ngo bapfe oya pe! Ariko iyo menya iri tegeko ryo gukuramo inda byemewe n’itegeko ririho simba mfite uyu muruho.’’

Akomeza ati “Aho ndimenyeye ndarisobanurira abandi, kandi nta mwana wanjye wakongera guhura n’ibibazo nk’ibyo cyane ko harimo uwafunzwe imyaka umunani azira ko yamutaye kuko atari amushoboye, ubu bakaba batanakiga.’’

Impuguke mu by’ubuzima yaturutse mu kigo giharanira guteza imbere ubuzima bw’umuntu cyane mu by’Ubuzima HDI, Mporanye Théobald, avuga ko batangiye ubukangurambaga ku itegeko ryo gukuramo inda byemewe n’amategeko mu kurinda abo rireba kubikora binyuranyije naryo.

Yagize ati “Twatangiye ubukangurambaga ku itegeko rijyanye no gukuramo inda byemewe n’amategeko, tubasobanurira iteka rya Minisitiri ufite mu nshingano ubuzima ryo ku itariki 3 Mata 2019, risobanura uko kwa muganga bikorwa, aho risobanura ko ibi bice bitanu birimo, kuba utwite yarafashwe ku ngufu, gutwita ari umwana, kubanishwa ku gahato nk’umugore n’umugabo ugasama, kuba Muganga yemeza ko inda utwite yagira ingaruka ku buzima bwawe no kuba waratewe inda n’uwo mufitanye igisanira cya kabiri, ubikoze nta cyaha aba akoze.’’

Yanasobanuye ko igihe cyose ufite ikibazo nk’iki avuze mu bice bitanu, ujya kwa muganga wemewe na Leta, ku bitaro bya Leta, bakayikuramo ubisabye nta bindi byangombwa yatswe, bigatuma bakumira ababikora binyuranyije n’itegeko cyangwa hakagira ababura amahirwe bari bafite kubera kubyara mu buryo butateguwe.

Umukozi mu Karere ka Rulindo ushinzwe ubuzima avuga ko ibibazo by’ababyara inda zitateguwe bigira ingaruka ku buzima bw’abazitewe cyane ku bangavu.

Yijeje ko bazita kuri uyu mukecuru ariko banafatanya gushimangira ubukangurambaga ku itegeko ryo gukuramo inda kugira ngo abakomeza guhura n’ibibazo kubera kubyara batabiteguye, bigabanuke.

Kuva mu 2018, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, rikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe.

Ingingo ya 125 y’iri tegeko ivuga ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo; kuba utwite ari umwana; kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Nyirakamana Jeannette yashavujwe no kubyara umwana wa karindwi afashwe ku ngufu, nyuma n'abakobwa be babiri bakabyara batarageza ku myaka 18 y’ubukure
Amahugurwa yahawe abagore 100 b'i Rulindo yari agamije kubasobanurira uburenganzira bafite ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages