Bahawe imbabazi ku wa 16 Mutarama nyuma yo gutsinda neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange, barekurwa kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama.
Umwana w’umuhungu witwa Nteziryayo Janvier yafunzwe mu 2016 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umuturanyi nawe wari impunzi, akatirwa imyaka itandatu. Bivuze ko yafunguwe asigaje imyaka ine.
Nyuma yo gufungurwa, IGIHE yaganirije umubyeyi we Mukarukundo Marie Chantal, avuga ko afite ishimwe ku mutima kubera Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame ku bw’ibisa n’igitangaza abonye.
Ati “Nabyakiriye neza kuko yari asigajemo imyaka ine none yamufunguriye imyaka ibiri. Birarenze sinzi uko nabivuga. Ni umubyeyi, birarenze yankoreye cyane ku buryo ngiye guha n’abandi mu nkambi ubuhamya nabo bakabyumva.”
Uyu mubyeyi waturutse i Masisi, yavuze ko yavuye mu Nkambi ya Kigeme saa sita z’ijoro, nyuma yo guhamagarwa n’Ubuyobozi bwa Gereza bumubwira ko umwana we yahawe imbabazi ariko akabishidikanyeho.
Yavuze ko atari yiteze ko umwana we ashobora kubabarirwa.
Nteziryayo wari ufite akanyamuneza anacyeye ku maso, yavuze ko ibyishimo byamurenze atabona n’uko abivuga.
Ati “Nabyishimiye sinabona n’uko mbivuga, birashimishije cyane kandi ndashimira na Nyakubahwa ko yaduhaye imbabazi kandi nashishikariza abana bari hano ni ukwirinda ibyaha.”
Yavuze ko nyuma yo guhabwa amahirwe adasanzwe yo gukomeza amashuri muri Gereza yari acikije kubera gufungirwa icyaha yakoze, yashyizemo imbaraga zidasanzwe yifuza gutsinda.
Yafunzwe arangije atandatu abanza ahita akomereza kwiga muri Gereza, bimuha amahirwe yo gutsindira mu cyiciro cya kabiri, none ubu agiye gukomeza mu mashuri yisumbuye.
Abahawe imbabazi muri rusange bari bafungiye ibyaha bitandukanye birimo gufata ku ngufu, gusambanya umwana, gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge n’iterabwoba.
Muri bo umukuru yavutse mu 1998 mu gihe umuto ari uwo mu 2003. Mu bakoze ikizamini mu mashuri abanza, bane baje mu cyiciro cya mbere nk’abatsinze neza abandi umunani baboneka mu cyiciro cya kabiri.
Muri bane bakoze ikizamini cy’icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere abandi batatu batsindira mu cyiciro cya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO