00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe ry’abanyamuryango ba BPR Bank Rwanda Plc ku iterambere bayikesha

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 20 May 2025 saa 12:43
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu turere twa Musanze na Rubavu barishimira uburyo BPR Bank Rwanda Plc yabafashije guteza imbere no kwagura ubucuruzi bwabo, binyuze mu kubaha inguzanyo zigonderwa, bagakora imishinga migari nta nkomyi.

Ni imbamutima bagaragaje ubwo abayobozi biyo banki bahuraga ndetse bagasangira n’abakiliya babo muri utwo turere, nk’uko basanzwe babigenza buri mwaka.

Ni na kimwe mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 50 iyo banki imaze ikorera mu Rwanda.

Twagirayezu Pierre Célestin avuga ko BPR Bank Rwanda Plc yamubaye hafi mu myaka amaze akorana na yo, ndetse kuri ubu agiye kuzuza umuturirwa ibigizemo uruhare.

Ati “BPR Bank Rwanda Plc yampaye inguzanyo ndetse ngiye kuzuza inzu igeretse. Ni ho duhera dushima uruhare rwayo mu gufasha abaturage benshi kuvugurura Umujyi wa Rubavu.”

Nsengimana Epaphrodite utuye mu Karere ka Musanze, akaba umukiliya w’iyi banki unahagarariye abanyamigabane muri ako karere, avuga ko BPR Bank Rwanda Plc yamugiriye akamaro cyane, ndetse ikanamwubakira.

Ati “BPR Bank Rwanda Plc yatumye mva mu bukode, kuko yampaye inguzanyo muri 2001, mbasha kwiyuzuriza inzu yo guturamo . Yanamfashije kwishyurira amashuri abana.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda Plc, Shema Mugisha, yavuze ko na bo batakora neza badafite abafatanyabikorwa ari na yo mpamvu biyemeje kunoza serivisi batanga

Ati “Dufatanya mu gukora ibiri mu murongo w’igihugu, Leta ikangurira abaturage gukora ibikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere, BPR Bank Rwanda Plc ikabafasha kubigeraho, binyuze mu nguzanyo.Ni ho natwe duhera dukorana n’abikorera, bakagira uruhare mu kuvugurura imijyi mu bice bitandukanye by’igihugu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimye uruhare rwa BPR Bank Rwanda Plc mu gufasha abanyamuryango bayo kugira uruhare mu kuvugurura Umujyi wa Musanze.

Ati “Imyaka 50 mukiri ubukombe, abo mwafashije gutera imbere ni benshi, mwatanze inguzanyo abantu babasha kubaka imiturirwa muri uyu Mujyi wa Musanze mu kuwuvugurura, kubaka amahoteli no gufasha iyi ntara gutera imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko igice kitarimo amafaranga kidatera imbere, yibutsa abanyamuryango ba BPR Bank Rwanda Plc kureba kure bagashora mu bikorwa binini biteganyijwe muri ako karere.

Ati “Dufatanye aka Karere tugapangire mu bikorwa by’iterambere binini, mu igenamigambi duhurire hamwe, bibafashe kugira amakuru amwe nk’ayo dufite, mukore mutere imbere n’Akarere kazamuke.”

Yibukije abayobozi ba BPR Bank Rwanda Plc ko bafite amahirwe atandukanye ariko gutangira kubaka inganda mu cyanya cyazigenewe muri aka Karere, no kuvugurura umujyi, n’ubucuruzi bukeneye amafaranga, abasaba kwegera abakiliya babo bakabaha amafaranga muri iyo mishanga.

Yavuze kandi ko abantu bakeneye kubaka no kuvugurura umujyi bakoresheje amafaranga ya banki, asaba BPR Bank Rwanda Plc kubafasha babaha inguzanyo zigonderwa buri wese akunguka.

BPR Bank Rwanda Plc igaragaza ko iyi gahunda yo kwegera no gusabana n’abakiliya bayo, iborohereza kumenya ibibazo bafite, bakabiganiraho ndetse bikabonerwa ibisubizo.

Igaragaza ko izakomeza kubafasha kwagura ibyo bakora kuko izaborohereza kubona inguzanyo zitandukanye ndetse zigonderwa.

Abarimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice bahawe impano na BPR Bank Rwanda Plc
Abanyamuryango BPR Bank Rwanda Plc bahuye n'ubuyobozi bw'iyi banki higwa ku mishinga itandukanye y'iterambere
Abanyamuryango ba BPR Bank Rwanda Plc bo mu Karere ka Rubavu bishimiye imyaka 50 banki yabo imaze mu Rwanda
Abanyamuryango ba BPR Bank Rwanda Plc bo mu Karere ka Musanze bishimiye itarambere banki yabo imaze kubagezaho
Abayobozi bo mu Karere ka Rubavu bashimiwe na BPR Bank Rwanda Plc
Twagirayezu Pierre Célestin wahawe inguzanyo na BPR Bank Rwanda Plc yujuje inzu ya mliyoni 400 Frw
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye uruhare rwa BPR Bank Rwanda Plc mu guteza imbere abo mu Karere ka Musanze
Nsengimana Epaphrodite utuye mu Karere ka Musanze yagaragaje uburyo BPR Bank Rwanda Plc yamufashishe kwiyuzuriza inzu akava mu bukode

Amafoto: Cyubahiro Key


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages