Ni ibirori byabereye mu Mujyi wa Kigali mu rugo rwa Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda ku wa 17 Kanama 2023, byitabirwa n’Abanyarwanda bize muri iyo gahunda kuva mu 2001 kugeza mu 2022, bamwe mu bafatanyabikorwa b’iyi gahunda ndetse n’abanyeshuri batanu batsindiye kujya kuyigamo mu mwaka 2023/2024.
Hari kandi n’abaje kwifatanya na bo bize mu Bwongereza birihiye, ndetse n’abigiye kuri ’Commonwealth scholarships’.
Catherine Kampire Gashegu wize Masters muri gahunda ya Chevening mu Bwongereza mu 2004/2005, avuga ko Abanyarwanda bize muri iyi gahunda byabafunguriye amarembo yo kugaruka bakubaka igihugu cyabo.
Ati ‘‘Ibirenze n’ubumenyi, ni ikintu cyitwa kwaguka mu bwonko ukamenya ibintu uko bigenda ahandi, ukamenya ukuntu abantu bifata bitameze nk’ibyanyu, mbese ukiga ubundi buryo ibintu bikorwa bitari ibyacu bisanzwe.”
Ibi abihurizaho na Diana Mpyisi wize muri iyi gahunda mu mwaka 2009/2010, ushimira ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’u Bwongereza mu guha amahirwe urubyiruko rukiyungura ubumenyi bushingiye ku burezi ndetse rukajya kwiga ibyo rukunda, kuko ari bumwe mu buryo burufasha mu kugaruka kuzana impinduka nziza mu iterambere ry’u Rwanda.
Nelson Kubwimana na we wize kuri buruse ya Chevening mu 2019/2020, avuga ko iri mu biri gutuma Abanyarwanda biyungura ubumenyi butuma bagaruka bagahanga udushya mu mikorere.
Ati ‘‘Uhahurira n’abanyeshuri bavuye mu bihugu bitandukanye kuko nk’icyo gihe nigayo hari abanyeshuri bavuye mu bihugu 151 bigaga muri kaminuza zitandukanye zo mu Bwongereza. Hari icyo wigira ku bihugu byabo byaba umuco, uburyo ibihugu byabo biri gukoresha kugira ngo bitere imbere.’’
Honorine Nihimbazwe warangije kwiga Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda akaba agiye kujya kwiga Masters muri Queen Mary University of London muri gahunda ya Chevening mu bijyanye no kubungabunga Ibidukikije, yabwiye IGIHE ko yiteze kunguka ubumenyi buzateza imbere u Rwanda.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, wakiriye mu rugo rwe abitabiriye ibi birori, yongeye gushimangira ko gahunda ya Chevening ari imwe mu zihamya imibanire myiza igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.
Yavuze ko abiga muri iyo gahunda bazana impinduka mu iterambere kuko ari bamwe mu bagaruka mu gihugu bagahabwa inshingano mu myanya ikomeye.
Porogaramu ya Chevening yashyizweho na Guverinoma y’u Bwongereza, itanga buruse ku banyeshuri b’abahanga mu masomo atandukanye bo mu bihugu bigera ku 160 byo hirya no hino ku Isi, bakajya kwiga muri Kaminuza zo mu Bwongereza.
Kuva iyi porogaramu yatangira mu 1983, imaze gufasha abanyeshuri barenga ibihumbi 50 ku Isi hose harimo n’abo mu Rwanda, bajya kwigayo Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza umunyeshuri akiga nta kiguzi na kimwe atanze.
Mu mwaka wa 2021 Banki ya Kigali yasinye amasezerano n’Ikigega cyo mu Bwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Foreign, Commonwealth & Development Office, FCDO) yo gutera inkunga iyi Porogaramu, iyi Banki ikaba yishyurira umunyeshuri umwe mu batoranyijwe na FCDO buri mwaka mu Rwanda, aho itanga ibihumbi 38 by’ama-Pound (arenga miliyoni 57 Frw) kuri buri munyeshuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!