Mu butumwa uyu munyarwenya yageneye abamukurikira ku rubuga rwa Instagram yavuze ko yishimiye ubwiza bw’u Rwanda n’uko Abanyarwanda bamwakiriye muri rusange.
Yanditse ati “Umuryango wa Hart ufashe uyu mwanya ushimira u Rwanda ku bihe byiza mu buzima bwawo wagiriye mu Rwanda.”
“Umuryango wanjye uzahora wishimira uburyo wakiriwe mu buryo butangaje. Muri beza cyane, sinabona icyo mvuga. Turabakunda cyane mwese.”
Mu mashusho uyu muryango wafashe agaragaramo ingagi zo mu Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, uko yakiriwe agera kuri hoteli yacumbitsemo ubwo yari ageze mu Karere ka Musanze n’ibindi.
Kevin Hart w’imyaka 44 n’umuryango we Eniko Hart bageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 18 Nyakanga 2023 bukeye bwaho basura Inzu y’Imideli ya Haute Baso ari na yo ya mbere yasohoye amafoto y’uyu munyarwenya wari wayigendereye, bahamya ko bishimiye kumwakira ndetse banamushimira kuba yaguze ibicuruzwa byabo.
Uyu munyarwenya n’umuryango we basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bunamira abahashyinguwe mu cyubahiro.
Urugendo rw’uyu munyarwenya mu Rwanda ruje nyuma y’iminsi bivugwa ko afitanye imikoranire na Mbabazi Egide, Umunyarwanda umaze iminsi amufatira amashusho mu birori.
Uyu musore bakoranye mu bitaramo byiswe ‘Hartbeat weekend’ byabaye ku wa 6-9 Nyakanga 2023, byari byahujwe n’isabukuru y’amavuko y’uyu munyarwenya.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!