Ibi ni ibyagarutsweho ku wa 18 Nyakanga 2022, ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yagezaga ku Nteko Rusange y'Abadepite, raporo yakoze ku isesengura rya Politiki y’Igihugu y’Ishoramari.
Politiki y’Ishoramari u Rwanda rugenderaho muri iki gihe yagiyeho mu 2017 hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu binyuze muri gahunda zirimo kubaka inganda, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.
Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu n'Ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Munyangeyo Théogène, yavuze ko nyuma yo gusesengura iyi politiki y’ishoramari hagaragayemo ibibazo bitandukanye birimo ko muri sosiyete zitangiza ishoramari mu gihugu harimo izihagarika gukora nyuma y’igihe ziba zahawe cyo gusonerwa umusoro.
Ibi ngo bigira ingaruka z’uko imirimo iba yahanzwe ihita ihagarara.
Nko mu 2015, Ibiro bishinzwe kwandika ibikorwa by’ubucuruzi bishya muri RDB byatangaje ko ibikorwa by’ubucuruzi bigera kuri 251 bigwiriyemo iby’urubyiruko byafunze. Iyo mibare yaje kwikuba kabiri mu mwaka wakurikiyeho bigera kuri 437.
Depite Nyirahirwa Veneranda, yibajije impamvu ituma izo sosiyete zidakomeza gukora nyamara bigaragara ziba zashyigikiwe, agaragaza ko mu gihe byaramuka bikomeje gutyo byabangamira gahunda ya leta yo guhanga imirimo mishya.
Ati “Wakwibaza ngo ko baba bashyigikiwe kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa, ni iki gituma badakomeza gukora? Igihe byakomeza gutyo intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka ntiyazagerwaho.”
Depite Bitunguramye Diogene, yavuze ko ari ikibazo gikwiye gushakirwa igisubizo.
Depite Munyangeyo Théogène yavuze ko Komisiyo izakora isesengura kuri ibyo bigo rikaba ari ryo rizagaragaza impamvu nyamukuru ituma bifunga nyuma y’igihe gito.
Icyakora yavuze ko hari impamvu zishingiye ku kutiga neza imishinga nko mu gihe urubyiruko ruba rwasamiye hejuru amahirwe rugenda rushyirirwaho.
Ati “Mu bucuruzi ibihombo bibaho; hari ibiterwa n’uko uba wize umushinga cyangwa bigaturuka ku bafatanyabikorwa. Hari aho bigera hagati abantu batangiye sosiyete ari nka babiri umwe akabivamo abona urwunguko yari yiteze atari kurubona akagenda.”
Yakomeje avuga ko hari ubwo nk’urubyiruko rushyirirwaho amahirwe runaka ugasanga benshi binjiye mu bintu bimwe icyarimwe, niba ari nk’ububaji bagahita bafata imashini zibaza nyamara bari bakwiye no kureba izindi nzego zirimo andi mahirwe bashoboraga kubyaza umusaruro.
Gahunda ya leta ni iyo guhanga imirimo igera kuri miliyoni 1,5 hagati ya 2017 na 2024.
Mu 2017 imirimo yahanzwe ni 155.994, mu 2018 hahangwa 206.190. Mu mwaka wakurikiyeho wa 2019 hahanzwe imirimo 223.281 mu gihe mu 2020 hahanzwe 24. 703 nk’uko komisiyo yakomeje ibisobanura.
Ibyerekeye ishoramari rya Leta
Mu biganiro Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yagiranye n’izindi nzego zinyuranye zifite aho zihuriye na politiki y’ishoramari, yagaragarijwe ko leta ifite ibigo 24 ifitemo imigabane 100% yashoyemo miliyari zisaga 2000 Frw.
Ifite kandi ibigo bine ifitemo 50% by’imigabane yashoyemo miliyari 24 Frw n’imiryango mpuzamahanga 13 yashoyemo agera kuri miliyari 118 Frw.
Leta ngo ishora imari igamije gutinyura abantu cyangwa igashora aho umuntu ku giti cye cyangwa sosiyete yigenga badashobora kubona ubushobozi bwo gushora nko mu mishinga yo gutwara abantu n’ibintu, iy’amazi, amashanyarazi n’ibindi.
Mu mishinga yanditswe mu myaka itanu ishize ikora neza iri hagati ya 50-60%. Hari itaratangira gukora kubera ko itarabona ibikenewe kugira ngo ibone aho ikorera nk’ubutaka, inyubako, abakozi cyangwa ibikoresho bikenewe mu nganda cyane ko ibyinshi biba bituruka mu mahanga.
Komisiyo yagaragarijwe na RDB ko ishoramari rirenga 50% ari irikomoka hanze y’igihugu.
Mu bindi bibazo byagaraye muri iyi politiki y’ishoramari mu gihugu harimo kuba nta mirimo iba mu Ntara bigatuma abantu bajya gushakira akazi mu Mujyi wa Kigali ari benshi.
Hari ibura ry’inguzanyo z’igihe kirekire kandi zihendutse, amashanyarazi adahagije n’ibiciro byayo bikiri hejuru, ibyanya byahariwe inganda bitaragezwamo amazi n’amashanyarazi n’ibindi.



Ibitekerezo 0