Ishuri Musanze Opportunity Center ribarizwa ku muhanda ugana mu Kinigi, mu karere ka Musanze, riravugwaho gufunga imiryango nyuma yo kumara igihe rikora nyamara ritubahiriza amasezerano.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iri shuri, ngo kuva ryatangira, ryagize imikorere idasanzwe, cyane ko kuva ryahabwa uburenganzira bwo gukora mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2012, nta musaruro ugaragara ryagejeje ku banyamusanze.
Iri shuri, ritemerera buri wese kwinjira aho rikorera, ngo ryaba ryarigishije abanyeshuri batarenze 5 kuva ryatangira, ndetse na bo bakaba atari abanyamusanze, nyamara ryari rigamije guteza imbere abaturage haherewe ku batuye muri aka gace riherereyemo.
Nk’uko umwe mu baturiye iri shuri utarashatse kwivuga amazina abivuga, ntabwo imikorere y’iki kigo yigeze imera nk’ishuri, cyane ko nta munyeshuri bazi uhiga, ndetse n’umwarimu waba uhigisha, bityo bakaba batazi neza icyo iki kigo gishinzwe.
Iki kigo kandi gishobora kuba cyarahinduwe amacumbi ya bamwe mu banyamahanga baza mu karere ka Musanze, cyakora ntabwo aya makuru yabashije kwemezwa n’ubuyobozi bw’ikigo kuko ubwo twageragezaga kuvugana n’uwitwa Andy (Andrew) ushinzwe imicungire y’iki kigo yavuze ko afite akazi kenshi ku buryo nta mwanya yabona wo kutuvugisha.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro Gasana Jerome yavuze ko ikibazo cy’iki kigo bakimenye mu byumweru bishize, ndetse bakoherezayo intumwa zo kugenzura imikorere yacyo, bagasanga hari ibyo kitari cyuzuza nk’uko byakagombye.
Gasana yatangarije IGIHE ati “hari ibyo bari biyemeje ariko batakoze, nko gushaka abarimu bafite ubushobozi, gusha ibikoresho no kwagura ikigo.” Yahakanye ko inyubako z’ikigo ubu zikoreshwa nk’amacumbi abagenzi bararamo, ariko avuga ko barimo kubagira inama ngo bubahirize amasezerano.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida, aganira na IGIHE, yavuze ko iki kigo cyahawe uburenganzira bwo gukora na Minisiteri y’ibikorwaremezo hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), tariki 15 Werurwe 2012.
Ku bw’uyu muyobozi, ngo bimwe mu byari bikubiye mu masezerano, ni ukugaragariza ubuyobozi bw’akarere imikorere, nyamara ibi ndetse n’ibindi bikuye muri aya masezerano nta na kimwe kigeze cyubahirizwa.
Ubu buyobozi kandi bwaba buherutse gusura iki kigo, bukagisaba gukosora imikorere, no kubahiriza ibikuye mu masezerano, cyakora ibigaragara ni uko cyahisemo gufunga imiryango.
Iri shuri riri mu maboko y’umunyamerika, Russell Rainey, ryaje rifite gahunda yo kwigisha imyuga itandukanye, irimo kwakira neza abagana amahoteli (Hospotality), ubwubatsi n’ibindi.
Ubwo ryasurwaga na Minisitiri w’intebe tariki 25 Werurwe 2012, ryamutangarije ko rifite intego yo gutanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga, aho impamyabumenyi zagombaga kuhatangirwa zari kujya zitangwa na za Kaminuza zikomeye zo muri Amerika nka John Brown University of Construction na Kemmons Wilson School of Hospitality.



















TANGA IGITEKEREZO