Mu gikorwa cyo kwemeza integanyanyigisho (External Validation of New Programmes) nshya zizajya zihabwa abanyeshuri bo muri KIM cyitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’uburezi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bikorana bya hafi na KIM, hagaragajwe ko gahunda yo kwigisha icyiciro cya gatatu cya Masters biteganyijwe mu kwezi kwa cyenda mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2015-2016, ibisabwa byose bikaba bihari uretse ko habura ko urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi rubyemeza (High Education Council).
Umuyobozi w’icyubahiro wa KIM, Peter Rutaremara, yatangaje ko kuvugurura amasomo atangwa muri kaminuza bikorwa hagamijwe kujyanisha amasomo yigishwa n’ibikenewe ku Isoko ry’umurimo, akaba ari yo mpamvu bifuza ko umwaka w’amashuri utaha hari amasomo aziyongera ku yo batangaga ndetse hakiyongeraho n’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’icungamutungo (MBA).
Ati “Impamvu porogaramu nshya zijyaho ni ukugira ngo zisubize ibibazo biba biriho ku isoko ry’umurimo. Nyuma y’imyaka icumi KIM ibayeho hari andi masomo mashya twasanze akenewe ku Isoko ry’umurimo bityo akaba arimo kwemezwa ko azatangira kwigishwa mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2015-2016.
Ku bijyanye no gutangiza icyiciro cya gatatu, Rutaremara yatangaje ko ntawe ukwiye kugira impungege kuko gahunda zose zipanze neza ngo iyo gahunda izatangire mu mwaka w’amashuri utaha.
Ati “Muri KIM tujya gukora ikintu twagiteguye neza, abarimu babahanga ndetse n’inyubako bizaba bihari mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016, igisigaye gusa ni uko ‘Education Hight Council’ ibyemeza kandi kuko serivisi zo mu Rwanda zihutishwa twizeye neza ko mu kwezi kwa cyenda izo gahunda nshya zizaba zatangiye.”
Abaziyandikisha kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri KIM bari basanzwe barahize ngo nta kabuza bazagabanyirizwa ibiciro, uretse ko n’ubundi bidahanitse.
Kagame Geoffrey umuyobozi w’abanyeshuri (Grid of Students) muri KIM yatangaje ko banejejwe no kuba muri KIM hagiye gufungurwa amashami mashya bityo abazaza kwiga mu mwaka utaha bakagira amahitamo menshi kuko ubundi wasangaga ntamahitamo menshi umuntu agira.
Ati “Ikibazo wasangaga abanyeshuri bafite, bazaga kwiga badafite amahitamo y’ibintu byinshi bakiga ibikeya bihari, ariko ubu kuko hagiye gutangira Bsc.Economics , Bsc.Computer Science ,Bsc Logistics and Supply Chain Management na Bachelor of Business Education hazabaho amahitamo atandukanye bige babyishimiye.”
Kuba KIM igiye kwigisha amasomo menshi kandi atandukanye ngo bizayikura ku kwitwa ishuri rikuru ahubwo yitwe Kaminuza.
KIM yibanda ku masomo y’ibaruramari n’icungamutungo, ikoranabuhanga ndetse n’amasomo y’umwuga (Professional studies) yo muri urwo rwego nka CPAR ( Certified Public Accounts) na CAT ( Certified Accounting Technician) n’ayandi.



















TANGA IGITEKEREZO