Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Minisiteri y’Uburezi yahagaritse by’agateganyo amashuri makuru 10 andi muri yo ahagarikirwa zimwe muri porogaramu kuko zitari zujuje ibisabwa n’amategeko. Ayo mashuri yahawe amezi atandatu yo kuba yabikemuye kugira ngo yongere kwemererwa gufungura imiryango, bitaba ibyo agafungwa burundu.
Mu kiganiro cyahuje HEC, ubuyobozi bw’amashuri makuru arimo INES Ruhengeri na ISPG Gitwe n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Gicurasi 2017, yatangaje ko mu mashuri makuru 10 yahagaritswe by’agateganyo andi agahagarikirwa amashami muri ubwo buryo, abiri muri yo, INES Ruhengeri na ISPG Gitwe, yagerageje gukora byinshi bigaragara mu kubahiriza ibyo yasabwe kuzuza ku buryo INES yo yafunguriwe amashami abiri muri ane yafunzwe.
Umuyobozi mukuru wa NEC, Dr Muvunyi Emmanuel, yagize ati “Twagiranye inama n’abayobozi b’amashuri tubereka uko twabafasha mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibyo twabasabye hanyuma bazatubwire igihe bazaba bumva biteguye ngo tuze turebe ko babyujuje tubafungirire porogaramu zujuje ibyangombwa. Amashuri makuru abiri [INES Ruhengeri na ISPG Gitwe ] muri ayo 10 niyo ku ikubitiro yaje kutubwira ko amaze kubishyira mu bikorwa[…] ikintu cyagaragaye ni uko aba bashyizemo imbaraga zishimishije, hari ibyakozwe byinshi bigaragara ndetse bitewe n’imbaraga zashyizwemo zatumye porogaramu z’ishuri rimwe muri aya ari hano zifungurwa.”
Amashami yafunguwe muri INES Ruhengeri ni Computer Science na Biotechnology (Plant option) naho kuri ISPG Gitwe nta shami na rimwe muri atatu yafunzwe rirongera kwemererwa gukomeza nubwo hashimwa intambwe yatewe mu kuzuza ibisabwa.
Mu byo INES Ruhengeri yashyize mu bikorwa kugira ngo ikomorerwe kuri amwe mu mashami yari yafunzwe, ni ukuba yarabonye ibikoresho byo muri Laboratwari, ibyifashishwa mu ikoranabuhanga (ICT) abakozi babifitiye ubushobozi n’ibindi. Gusa yasabwe nanone gushaka abayobozi b’amwe mu mashami babifitiye ubushobozi, kongera umubare w’ibitabo n’ibindi.
Dr Muvunyi yasobanuye ko nubwo ayo amashami yafunguwe muri INES Ruhengeri, hakiri atarakomorerwa kuko ataruzuza ibisabwa gusa ngo harabura ibintu bike ku buryo hashyizwemo ingufu nayo atatinda gufungurwa.
Ishuri rikuru ry’Ubuvuzi rya ISPG Gitwe, ryafungiwe amashami atatu arimo ubuvuzi rusange, ubuvuzi no kubaga na Laboratwari. HEC ivuga ko iri shuri ryakoze akazi gakomeye mu kuzuza ibyo ryasabwaga gusa ngo ntirirabigeraho byose kugira ngo ayo mashami afungurwe.
Mu byo basanze bitaratungana harimo umubare munini w’abanyeshuri bigishwa n’umwarimu kuko usanga nibura umwarimu aba yigisha abanyeshuri 60 mu gihe amabwiriza asaba ko nibura batarenga 10. Muri iri shuri kandi hagaragayemo ikibazo cy’umubare muke w’ibitabo biri mu isomero ndetse ko n’abakozi umunani bakoramo nta bumenyi buhagije bafite, ibyo basabwe guhindura hagashakwa abandi.
ISPG Gitwe na INES Ruhengeri bifite ishimwe rivanze n’ibihombo
Ubuyobozi bwari buhagarariye ibi bigo muri iyi nama bwashimye inkunga bwatewe kugira ngo amashami yahagaritswe abe hari intambwe nziza amaze gutera ayaganisha ku gukomererwa, ariko akavuga ko hari byinshi yahombye kandi byari ingenzi.
Umuyobozi wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien, yagize ati "Ikintu gikomeye twatakaje ni umutekano w’abanyeshuri, icyo twungutse uyu munsi ni uko isuzuma ryari ryabaye mbere ryari igihe gito ribona ibyo ryabashije kubona ariko iri byabaye ngombwa ko ingaga z’abanyamwuga rizizamo zijya mu mizi y’ibintu byose kuko aho tuza guhagurukira turi buhaguruke mu buryo burenze ubwo twari dutegereje muri raporo ya mbere[…]ku mashami yafunguwe navuga ngo ukorora acira aba agabanya. "
Dr Philippe Hakizimana wari ushinzwe amasomo muri iri shuri, yavuze ko bishimishije kuba abakoze ubugenzuzi bw’ibimaze gukorwa babashije kubona ko hari intambwe yatewe. Avuga ariko ko kuba baratakaje abanyeshuri bahaga uburezi ari ikibazo gikomeye kuri bo ndetse n’ikigo muri rusange, abakozi b’ikigo n’abaturage bari bafitanye amasezerano nacyo n’abandi ngo bagizweho ingaruka n’iki cyemezo.
Gusa bose bahuriza ku kuba bafite icyizere cy’uko bizakemuka mu gihe cya vuba bitewe n’ubufatanye HEC yabemereye mu kuraho inzitizi zatumye amwe mu mashami y’ibi bigo afungwa.
HEC yatangaje ko andi mashuri makuru atanu mu yahagaritswe nayo yamaze kuyisaba ko yajya kuyakorera ubugenzuzi kugira ngo irebe niba ibyari byasabwe byashyizwe mu bikorwa.









Ibitekerezo 0