Mu nama itegura ayo mahugurwa yabaye kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2017, Umuyobozi w’iri shuri, Joseph Njuguna, yavuze ko babonye hari icyo abanyamakuru mu Rwanda bakeneye kugira ngo bakore inkuru zifite ireme ndetse n’abayobozi b’ibinyamakuru kugira ngo bamenye uko bashobora gukora itangazamakuru ryunguka.
Yagize ati “ Twahereye ku bayobozi b’ibinyamakuru tubabaza amahugurwa bifuza gufata, ayo makuru twarayakusanyije dukora urutonde rw’ibyo dukeka ko bizabafasha gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo mu mikorere yabo ya buri munsi.”
Yongeyeho ati “ N’abanyamakuru twizera ko bazungukiramo ibintu byinshi cyane cyane mu gukora inkuru zicukumbuye no gukemura byinshi mu bibazo bakunda guhura na byo.”
Biteganyijwe ko ayo mahugurwa azatangira muri Mutarama 2018, abanyamakuru n’abayobozi b’ibinyamakuru bashaka kuzayitabira bakazajya biyandikisha banyuze ku rubuga ruzashyirwaho.
Ayo masomo azaba agabanyije mu byiciro bitandukanye, bakazajya bahugurwa mu masomo abafasha gusobanukirwa uburyo bashobora gukora umwuga wabo uko bikwiye.
Umunyamakuru witwa Kamanzi Vedaste yavuze ko ayo mahugurwa akenewe kuko ngo hari abanyamakuru bifuza kongera ubumenyi barimo abakora uyu mwuga batarawize.
Biteganyijwe ko mu gice cya mbere cy’uwo mushinga kizatangira muri Mutatarama 2018 kikagera mu ntangiriro za 2019 kwiga bizaba ari ubuntu, gusa nyuma yaho, hakazarebwa niba hazashyirwaho ubundi buryo bw’imyigire.
Abazitabira ayo mahugurwa bazajya biga kumanywa, amasaha atandatu ku munsi, isomo bakazajya baryiga ibyumweru bibiri. Baziga kwandika inkuru mu buryo busobanutse, gufotora, gukora video, kutunganya amajwi, amategeko agenga itangazamakuru, imikorere yaryo, kwiga uburyo itangazamakuru ryabyazwa amafaranga n’ibindi byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO