00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rya KETHA ryashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 200

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 24 March 2024 saa 02:21
Yasuwe :

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya KETHA (Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy) ryashyize ku isoko ry’umurimo abasoje amasomo 268 bahawe impamyabushobozi zo gukora mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo.

Ni abasoje amasomo mu byiciro bitatu by’amasomo yigishwa muri gahunda y’imyaka itatu, iy’umwaka, iy’amezi atandatu ndetse n’iy’amezi atatu.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 22 Werurwe 2024, abafatanyabikorwa banyuranye ba KETHA bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’iri shuri.

Hashimiwe Kigali Marriott Hotel, Radisson Blu & Convention Centre, Park inn by Radisson, Century Park, Lemigo Hotel, The Retreat by Heaven, Nyungwe Nziza Eco-Lodge, Great Season Hotel, Grazia Hotel ndetse n’ishuri rya Jeet’s Hospitality and Tourism Management.

Aya mahoteli iri shuri rifatanyije n’Umujyi wa Kigali, yahawe ibihembo kubera ibikorwa bitandukanye yakoze bifasha abiga muri KETHA kubongerera ubushobozi ndetse no kubageza ku isoko ry’umurimo.

Muri ibi birori kandi hari zimwe muri kaminuza zikorana na KETHA zahaye buruse abanyeshuri batatu batsinze kandi bakitwara neza kurusha abandi.

Izo kaminuza ni Mount Kigali University, East African University Rwanda ndetse n’ishuri rya Jeet’s Hospitality and Tourism Management ryo mu Birwa bya Maurice.

Izo buruse zatanzwe bishingiye ku masezerano ya KETHA n’izi kaminuza yubahirizwa buri mwaka mu rwego gushyigikira iri shuri, abanyeshuri baryo mu rwego kubona abakozi bafite ubumenyi buhagije ku isoko ry’umurimo mu by’amahoteli n’ubukerarugendo mu gihugu.

Abasoje amasomo bavuga ko ubumenyi bakuye muri KETHA buhagije ku buryo bugiye kubateza imbere bitandukanye n’abavuga ko kwiga amasomo y’imyuga biciriritse cyangwa ari iby’abananiwe andi amasomo.

Ibi kandi binashimangirwa n’ubuyobozi bwa Century Park Hotel bwemeza abize muri iri shuri bitwara neza mu kazi bamwe bakakabona bagisoza imenyerezamwuga, kuko ubu ifite abo yahaye akazi muri ubwo buryo bigaga muri KETHA.

Keza Shine Blessing usoje mu gashami ko gutunganya amafunguro ari mu bahawe impamyabushobozi ndetse anafite gahunda yo gukomeza kwiga kaminuza.

Yagize ati “Twahawe ubumenyi buhagije ubu nta wadusuzugura nka bamwe bapinga amasomo y’ubumenyingiro. Ubu tugiye kujya ku murimo dutangire gukora ndetse tube twakomeza na kaminuza. Nshaka guhindura umwuga w’iby’amahoteli hanze aha kuko hari abantu bumva ko bikorwa n’abantu baciriritse”.

Umuyobozi Mukuru wa KETHA, Dr Habimana Alphonse yavuze ko ishuri ayoboye rimaze gutanga umusanzu ugaragara mu by’amahoteli no kwakira abantu kuva ryatangira gushyira abarirangijemo ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Hari umusanzu iri shuri rimaze gutanga ugaragara, hari umuyobozi ushinzwe abakozi muri hoteli wavuze ko bajyaga bakoresha ibizamini bakabura abakozi bifuza ariko ko kuva twagirana amaserezano abanyeshuri bacu bajyayo mu imenyerezamwuga bagahita bagumananamo abakozi bifuza. N’ubu hari amahoteli yamaze kudusaba kuyihereza abasoje amasomo”.

Dr Habimana kandi yavuze ko KETHA iteganya kwaguka ikakira abanyeshuri benshi kurushaho.

Ati “Turashaka kwagura imikorere ku buryo tuzakira abanyeshuri benshi. Ubu dufite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 250 ariko dufitanye amasezerano n’umufatanyabikowa uzadufasha kongeraho abandi 200 azajya yishyurira ishuri buri mezi atandatu bakiga iwacu kugira ngo isoko ry’umurimo tubashe kurihaza”.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Mujyi wa Kigali, Rubangutsangabo Jean, yashimiye cyane iri shuri uburyo rikorana n’abafatanyabikorwa mu kugeza urubyiruko ku isoko ry’umurimo, ashimira kandi abafatanyabikorwa bashyira iyo gahunda imbere kubera ko bifasha mu kugabanya ubushomeri ariko kandi bigafasha no mu iterambere ry’Igihugu.

Rubangutsangabo kandi yasabye abikorera gukomeza ubufatanye mu buryo butandukanye bugeza urubyiruko ku isoko ry’umurimo.

Ishuri rya KETHA ryatangiye gukora mu 2020. Ni ku nshuro ya gatatu rishyize abasoje ku isoko ry’umurimo abasoje amasomo. Ryakira abanyeshuri batandukanye harimo abasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakahakura impamyabushobozi mu bukerarugendo cyangwa se muri serivisi z’amahoteli ibemerera gukomeza muri Kaminuza ndetse n’abiga mu gihe cy’amezi atandatu biga gutegura amafunguro no gukora serivise ndetse n’abiga gutegura amafunguro mu gihe cy’amezi atatu.

Uretse kuba iri shuri rishobora kwakira abanyeshuri abo ari bo bose basanganywe impamyabushobozi runaka rinakira abacikije amashuri muri ayo masomo y’igihe gito.

The Retreat by Heaven yashyikirijwe igihembo
Umuyobozu ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Mujyi wa Kigali yashyikirije igihembo uwari uhagarariye Kigali Marriott Hotel
Kaminuza ya Mount Kigali yahaye buruse uwahize abandi mu Bukerarugendo
Radisson Blu & Convention Centre yashyikirijwe igihembo
Ishuri rya Jeet's Hospitality and Tourism Management na ryo ryahawe igihembo
Ishuri rya Jeet's Hospitality and Management ryahaye buruse uwahize abandi mu masomo y'igihe gito
East African University Rwanda yahaye buruse uwahize abandi mu masomo yo gutunganya amafunguro
Park inn hotel by Radisson na yo yahawe igihembo
Umuyobozi Mukur wa KETHA, Dr Habimana Alphonse yavuze ko iri shuri ritegenya kwaguka rikakira abanyeshuri benshi kurushaho
Ni ku nshuro ya gatatu iri shuri ritanze impamyabushobozi
Abanyeshuri bagiye ku isoko ry'umurimo, biyemeje gukorana umurava
Hanashimiwe abafatanyabikorwa b'iri shuri barimo na Century Park Hotel and Residences
Bishimiye impamyabushobozi bahawe
Abitwaye neza bemerewe buruse yo gukomereza muri kaminuza zitandukanye

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages