Tariki 24 Kanama 2019 nibwo mu ishuri rya IPRC Karongi hahuriye abanyeshuri baturutse mu bigo 17 bigize Uburengerazuba bitabiriye irushanwa ry’ibiganiro mpaka.
Aba banyeshuri barushanyijwe mu biganiro bifite insanganyamatsiko zibanda ku bukungu butarimo ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki [Cashless Economy] na gahunda zo kwishakamo ibisubizo.
Hagendaga hahangana ibigo by’amashuri bibiri, kugeza habonetse abazahagararira intara, babaye abo mu ishuri rya Sainte Marie Karongi batsinze Ishuri rya TTC Rubengera.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iki gikorwa, Kagame Ishimwe Dieudonne, yabwiye IGIHE ko intego y’aya marushanwa ari ugutinyura urubyiruko kuvugira mu ruhame no gutekereza byimbitse ngo rutange umusanzu mu kubaka igihugu.
Ati “Intego ni ukugira ngo twongerere urubyiruko ubushobozi bwo kuvugira mu ruhame, ubwo gutekereza byimbitse kugira ngo rubashe gutanga ibitekerezo kuri politiki za leta zihari.”
Ibi biganiro mpaka kandi bituma abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye barushaho kumenyana no kugira umuco wo gukunda gusoma.
Nyuma yo kuzenguruka intara n’Umujyi wa Kigali abanyeshuri bazahurira mu biganiro mpaka ku rwego rw’igihugu tariki 30 Nzeri 2019 mu cyumba mberabyombi cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) ku Kimihurura.
Ni ku nshuro ya karindwi habayeho iri rushanwa, abazarusha abandi bazahembwa ibintu bitandukanye birimo mudasobwa n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO