Imibare iyi Minisiteri yahaye IGIHE igaragaza ko imvura yo ku wa 2 Werurwe 2020 yonyine yishe abantu batanu barimo batatu bishwe n’imyuzuye mu Karere ka Ruhango na Gasabo, babiri bishwe n’inkuba mu Karere ka Rulindo na Nyanza.
Iyi mvura kandi uretse abantu 13 yakomerekeje barimo icyenda bo muri Ngororero bakomerekejwe n’inkuba, yanasenye inzu 42, yica amatungo atanu, isenya imihanda itatu, amateme ane, urusengero n’amapoto y’amashanyarazi atanu aragwa.
Imvura yaguye ku wa 3 Werurwe 2020 yo yishe umuntu umwe wo mu Karere ka Ruhango, ikomeretsa 16 barimo bane bakomerekejwe n’inkuba mu Karere ka Gakenke, Gasabo na Burera.
Iyi mvura kandi yangije inzu 78 zirimo 15 zo mu Karere ka Ruhango, 26 zirimo n’ibiro by’ubuyobozi muri Nyagatare, 11 muri Burera, 10 muri Gasabo n’ahandi.
Muri rusange iyi mvura yangije imyaka yari ihinze kuri hegitari 13, yica amatungo icyenda, isenya amateme ane n’imiyoboro ibiri y’amazi, inangiza imihanda itatu n’insengero eshanu.
Kuri uyu wa Kabiri Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yavuze ko iyi Minisiteri iteganya gusura abahuye n’ibiza kugira ngo ifashe abakeneye ibikoresho by’ibanze.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko ahenshi mu gihugu mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi azwi nk’igihe cy’itumba, hazagwa imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri icyo gihe.
Meteo Rwanda yatangaje ko izo mpinduka zizaterwa n’uko ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane iya Pasifika buri hejuru muri iyi minsi, icyakora ngo bukazagenda bugabanuka uko iminsi ishira.
Mu turere twa Ngoma, Kayonza, Kirehe, igice gito cy’Akarere ka Rwamagana ndetse n’igice gito cy’Akarere ka Bugesera byombi bihana imbibi n’Akarere ka Ngoma hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 320 na 400.
Mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, Uturere tw’Intara y’Amajyepfo havuyemo Akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Gisagara na Huye, hateganyijwe imvura izaba iri hagati ya milimetero 400 na 500.
Bikazaba ari nako bimeze mu turere twa Nyagatare, Gatsibo n’igice cy’Akarere ka Rwamagana na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni mu gihe mu turere twose tugize Intara y’Iburengerazuba, Akarere ka Nyamagabe n’igice cy’Akarere ka Nyaruguru gihana imbibi n’Akarere ka Rusizi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600.
Iri teganyagihe ryerekana ko imvura izagwa idasanzwe nyuma y’uko kuva mu mpera za 2019 u Rwanda rwaranzwe n’imvura nyinshi yangije byinshi igatwara n’ubuzima bw’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO