00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho y’imyaka 20 ya dipolomasi ya Suède mu Rwanda yatangiriye mu cyumba cya hoteli

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 27 November 2017 saa 08:14
Yasuwe :

Suède ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda muri iki gihe; mu 1997 yari ifite umudipolomate umwe gusa, ibikorwa byose bikabera mu cyumba cya hoteli, none ubu icyo gihugu gifite imwe muri za ambasade zikomeye muri Kigali.

Mu gihe Suède yizihiza imyaka 20 imaze ihagarariwe mu Rwanda, IGIHE yagiranye ikiganiro kirambuye na Ambasaderi wayo, Jenny Ohlsson, wari mu Rwanda mu 2007 kugeza mu 2009 nk’umunyapolitiki aza kugaruka mu 2016 nk’uhagarariye inyungu z’igihugu cye.

Ni we Ambasaderi wa mbere wa Suède mu Rwanda ufite icyicaro mu Rwanda kuko abandi babaga bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya.

IGIHE: Hashize umwaka umwe ushyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zikwemerera guhagararira Suède mu Rwanda nka Ambasaderi wa Mbere utuye i Kigali, ubayeho ute mu Rwanda?

J.O: Mbere ya byose numva meze nk’uri iwacu mu rugo; nishimiye kuba hano kuko bindemamo icyizere. Ni ubwa kabiri mbaye mu Rwanda, naragarutse nsanga hari iterambere. Bitera ubwuzu kuba ahantu ubona ibintu biri kwerekeza aheza gusa gusa. Ku giti cyanjye mfite abana babiri, uwa mbere inda ye nayisamiye mu Rwanda ariko nibwo ahaje bwa mbere ni umwihariko ukomeye kuri njye.

IGIHE: Nk’uko ubivuze, urabona igihugu kiri gutera imbere ariko si ko byari biri ubwo Suède yatangiraga umubano n’u Rwanda mu myaka 20 ishize, iri terambere, ubona ari iki kiryihishe inyuma?

J.O: Ubuyobozi bwiza bwagize uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda, ariko na none nahamya ko Abanyarwanda ubwabo ari bo ubwabo biteje imbere kuva ku muturage wo hasi kugeza kuri perezida.

IGIHE: Wadusobanurira uko imikoranire y’u Rwanda na Suède yagiye izamuka kuva itangiye kugeza ubu.

J.O: Byari ibintu bishya kuri twe kuza mu Rwanda. Mbere hari amadini yo muri Suède yari afitanye umubano n’u Rwanda, nk’itorero ry’Abapantekoti ariko Leta ya Suède nta kinini yari izi kuri iki gihugu.

Mu 1997 twatangiriye kuri zeru, twibaza tuti ‘Abanyarwanda ni bande?’ Umuco wabo uteye ute? Dutangira ubutabazi mu mwaka wa mbere kuko hari nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, dukurikizaho gutera inkunga, intambwe ku ntambwe dufatanya na polisi, kwegereza ubuyobozi abaturage, uburezi muri za kaminuza, kubaka inzego za leta,…

Icyo gihe hari umudipolomate umwe w’umugore, akodesha icyumba muri Hotel Novotel Umubano, ashaka umushoferi, ni uko bitangira gutyo! Umugore umwe, igikapu cyo mu mugongo n’umushoferi. Twaje gukodesha ikindi cyumba gito, twimukira mu biro bya ambasade itari nyayo none ubu dufite ambasade ifatika na Ambasaderi uba mu Rwanda.

Ikindi nakubwira ni uko dufite ambasade mu bihugu bike cyane muri Afurika, ku bwacu kuyigira mu Rwanda ni ikintu kinini. Ni njye Ambasaderi wa 15 tugize kuri uyu mugabane.

IGIHE: Ni iyihe mpamvu wabaga mu Rwanda mu hagati ya 2007 na 2009?

J.O: Icyo gihe nari umukozi wa Suède wa mbere w’umunyapolitiki uba mu Rwanda, urumva ko bisekeje! Ubu nabwo ndi ambasaderi wa mbere wa Suède uba mu Rwanda.

IGIHE: Tugereranyirize uko u Rwanda rwari rumeze icyo gihe n’uko urubona muri iki gihe

J.O: Ntekereza ko hari byinshi byahindutse kuva icyo gihe. Nk’ubu hari imihanda myinshi, internet irihuta no mu cyaro nta nzu zisakaje ibyatsi zikiharangwa, […] na none numva ko buri mwaka ushize nyuma ya Jenoside uhindura u Rwanda. Kuba muri iki gihugu none biroroshye cyane kurusha mu myaka 10 ishize ariko n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zigenda zirushaho gusibangana.

IGIHE: Muri uyu mwaka ni izihe gahunda mufatanyamo na Leta y’u Rwanda?

J.O: Kuri ubu turi gufasha Leta kwimakaza demokarasi no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, guteza imbere ubukungu cyane cyane mu guhanga imirimo. Tunafatanya kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Hari n’ibindi bijya bikorwa bitanyuze muri Ambasade bikanshimisha, nko muri iki cyumweru hari abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA bari muri Suède kuganira na bagenzi babo, binyereka ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.

IGIHE: Nk’igihugu gifasha Leta y’u Rwanda mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, mubifata gute iyo Umuryango nka Human Rights Watch ukoze icyegeranyo ku Rwanda, kikanyomozwa?

J.O: Biragoye kumenya amakuru menshi kuri iyi ngingo, sinzi uri mu kuri cyangwa uri mu makosa. Nzi ko u Rwanda rushaka gukorana na Human Rights Watch, niba hari ibitagenda neza mu Rwanda no mu bindi bihugu niko biri ntaho bari nta makemwa. Ntekereza ko tudakwiye guta igihe twibaza uvuga ukuri cyangwa uvuga ibinyoma icyiza ni uko habaho ubushake bwo kuganira hagati y’impande zombi.

IGIHE: Muri kwitegura kwizihiza imyaka 20 Suède imaze mu Rwanda ni ibihe bikorwa muteganya muri iyo gahunda?

J.O: Turi ambasade nto dufite ubushobozi buke, ariko mu byo dufite tuzakora umunsi mukuru ku ya 15 Ukuboza 2017 twizihiza ko tumaze ino imyaka 20, tuzagira imurika ry’ibikorerwa muri Suède, habeho ibiganiro ku buringanire n’irushanwa rya RwanDads ryerekana ibyiza byo kuba umugabo mu Rwanda byose tubisanisha no kwiteza imbere ihame ry’uburinganire.

IGIHE: Ni izihe gahunda z’ubufatanye mufite muri iyi manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame?

J.O: Ku bufatanye busanzwe duteganya kongeraho ubwa politiki, ubucuruzi n’ishoramari, ibikorwa byo kugarura amahoro, n’ibindi bibazo bihangayishije Isi nk’imihindagurikire y’ibihe, […] nizeye ko tuzakomeza ubufatanye mu iterambere ariko noneho umubano ukaguka kurushaho.

IGIHE: Mubona u Rwanda ruzaba ruhagaze he mu bukungu muri 2024?

J.O: Si ndi impuguke mu bukungu ariko nsa nk’ubihagazeho ko ruzakomeza gutera imbere mu bukungu, ndumva muri 2024 iki gihugu kizaba ari cyiza kurushaho. Inzego za Leta zizaba zarakomeye, demokarasi yarakomeye. U Rwanda rufite intego yo kugera kure kandi rufite ubuyobozi bwiza ndumva ruzabigeraho.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Jenny Ohlsson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages