Ni ikibazo kimaze amezi arenga atatu gitangiye kugaragara nk’ubo bamwe mu baguzi n’abacuruzi babibwiye abanyamabukuru ba IGIHE baganiriye na bo.
Bamwe mu baturage bagaragaje ko bibabangamiye kuko batakibasha kubonera imiryango yabo ibyo kurya bihagije kuko bihenze.
Icyo kibazo cyagize ingaruka no kuri za restaurant kuko ibiciro by’ibiryo bazamutse ndetse hamwe na hamwe bashyiraho amatangazo abimenyesha abakiriya.
Umunyamakuru wa IGIHE, yatembereye mu isoko rya Huye riri mu Ntara y’Amajyepfo, abaguzi n’abacuruzi bamubwira uko ibiciro bihagaze.
Mukamwiza Clarisse acuruza ibiribwa birimo umuceri, ifu n’igitoki; avuga ko ibiciro byazamutse bitewe ko na bo babirangura bibahenze.
Ati “Guhera nko mu kwezi kwa cyenda ibiciro byarazamutse; ifu y’igikoma twayigurishaga amafaranga 700 ariko ubu ni 1 000. Umuceri twatangiraga 600 ku kilo ubu tuwutangira 900.”
Muhayimana Marie twamusanze arimo kugura ibiribwa avuga ko ibiciro bimwe na bimwe byikubye kabiri.
Ati “Ibitunguru biri kugura 1 200 ku kilo kimwe kandi mbere byari 500; ibirayi byitwa kinigi ikilo cyaguraga 200 none turimo kubigura kuri 350. Ibishyimbo byo byarahenze cyane, ejobundi mu kwa munani ikilo cyari amafaranga 350 none ubu ni 700.”
Mukarindiro Dative ucuruza imbuto avuga ko ibiciro byazamutse kuko hari byinshi bakuraga mu bihugu bya Uganda n’u Burundi batakibona.
Ati “Ibiciro byarazamutse cyane kuko hari izo twacuruzaga ziva muri Uganda harimo nk’amacunga n’imyembe. Mu mezi ashize ikilo cy’amacunga cyari 600 ariko ubu ni 1 000; ubu ikilo cy’imyembe ni 1 000 kandi mbere twagitangiraga 500.”
Mu Karere ka Huye, ibinyomoro byaguraga amafaranga 1 200 kandi mu mezi atatu ashize byaguraga 800; pomme yaguraga 200 iri kugura 400 naho iyaguraga 250 iri kugurishwa 500.
Igi rimwe riri kugurishwa 100 Frw kandi mu minsi ishize ryaguraga 70 Frw. Abacuruzi bavuga ko amagi menshi bari basanzwe bayarangura hanze y’igihugu none ntakibasha kubageraho.
Kaloti zisigaye ziri kugurishwa 700 Frw ku kilo kimwe kandi mu mezi make ashize zaguraga 150 Frw.
Mu Karere ka Rubavu aho umunyamakuru wa IGIHE, yageze, abaturage bavuze ko ibiciro byazamutse muri rusange ariko ifu ya kawunga n’ibishyimbo ari byo byazamutse cyane.
Nyinawimanzi Vestine ati “Ibishyimbo ni 1300 ni ubwa mbere bitubayeho ku buryo byadukanze kuko niba umuntu akorera igihumbi ku munsi abura uko abigenza akajya gushakisha ibyo abonye agaha abana umushogoro.”
I Rubavu ifu ya kawunga yaguraga 600 Frw none ubu ni 800 Frw.
Mukantabana Godeliva ati “Ntabwo bisanzwe pe kubona ibishyimbo bigura 1300 byaraguraga 700 byaba byabonetse bikagura 600; imboga nazo zarazamutse kuzigura umufungo ni amafaranga 300 hano kawunga yaguraga 600 none nayo igeze kuri 800 ntabwo byoroshye.’’
Niyonzima Jean Marie Vianney, umucuruzi unaranguza ibicuruzwa bitandukanye mu Karere ka Rubavu, avuga ko ibiciro byazamutse agasaba leta ko yagabanya imisoro ku biribwa biva hanze.
Ati “Ibiciro byarazamutse ariko cyane cyane kawunga kuko nka Minimex yaguraga amafaranga 8 500 FRW ubu iragura 21 000 FRW, naho akajerekani amavuta yo guteka yaguraga amafaranga 7 000 FRW ubu aragura amafaranga 9000 FRW.
Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ibiciro by’ibiribwa n’iby’amatungo byarazamutse nk’uko abacuruzi n’abaguzi babitangarije umunyamakuru wa IGIHE.
I Rusizi, inyama z’inka z’imvange zaguraga ibihumbi 2 500 Frw kuri ubu ziri kugura 3 000 Frw, naho iroti iri kugra 3 500 Frw mu gihe zaguraga 3 200 Frw.
Uwihirwe Agnes yagize ati “Ikilo cy’inyama cyaguraga 2500 Frw none kiri kugura 2800 Frw hari naho kiri kugura 3500. Hano akenshi ibiciro bikunze kuzamuka biturutse ku bakongomani bambuka bakaza kugurira inaha.”
Mu karere ka Nyamasheke ni hamwe hari aborozi benshi b’amatungo cyane cyane ingurube; kuri ubu igiciro cy’ibiryo ayo matungo arya cyarazamutse cyane.
Callixte Nyabyenda, umworozi w’ingurube ati “Mbere ikilo cy’ibyo kurya bivangiye cyaguraga 120 ariko kuri ubu kiri kugura amafaranga 300, hashize amezi atandatu. Inyungu ninjizaga zaragabanutse, ibiryo by’uruganda turi kukigura amafaranga 380 mu gihe cyari muri 250.”
Si ibi bicuruzwa byazamutse gusa kuko n’ibindi ngo byarazamutse nk’uko byemezwa n’abacuruzi ndetse n’abaguzi bo muri utwo turere.
Mu Ntara y’Iburasirazuba naho ibiciro by’ibiribwa byarazamutse cyane kuva muri Nzeri 2019. Bimwe mu byazamutse cyane harimo ibirayi, ibishyimbo, ibitoki, imyumbati, ibijumba ndetse n’imbuto muri rusange.
Umunyamakuru wa IGIHE, yatembereye mu isoko rya Rwamagana aganira n’abacuruzi batandukanye ndetse n’abakiriya babo bamubwira ko hari ibiribwa byagiye byikuba kabiri ku isoko.
Nyiraneza Judith umaze imyaka 10 acuruza ibirayi avuga ko uyu mwaka ibiciro byatumbagiye cyane ugereranyije n’imyaka yashize.
Ati “Nk’ibirayi bya ‘kuruseke’ byo ku Gisenyi turi kubirangura 250 tukabigurisha hejuru ya 300, Kinigi twabiranguye 330 tukabigurisha 350 kugeza kuri 370, ikindi hari n’igihe bwira nta bakiriya ubonye kubera ko bihenze cyane bikarinda kugupfana ubusa.”
Mukamwezi Safinah umaze imyaka 12 acuruza ibishyimbo we avuga ko ubundi mu myaka yatambutse muri Nzeri ibishyimbo byiyongeragaho amafaranga 200 none ngo uyu mwaka ingemeri yavuye ku mafaranga 500 yikuba kabiri karenga.
Ati “Ikibitera ni uko tutakibona ibishyimbo bituruka hanze y’igihugu byatwunganiraga muri aya mezi kuko Abanyarwanda ntabwo baba bejeje baba bagurisha ibyo bahunitse.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba, abacuruza imbuto zirimo imyembe, manderena, amaronji, inanasi, indimu n’izindi, bo bavuga ko amafaranga baziranguraga yikubye kabiri bitewe n’uko izituruka mu Rwanda gusa zidahagije ku isoko ndetse ngo nk’imyembe ibiti byayo hirya no hino mu gihugu bikaba bikomeje guhura n’indwara ituma bitera.
Mukamazimpaka Zamuda umaze imyaka icumi acuruza imbuto mu isoko rya Rwamagana avuga ko nk’umufuka w’amaronji mu mezi ashize bawufatiraga ibihumbi 30 Frw none ngo ubu wageze hagati y’ibihumbi 60 na 70 Frw.
Bamwe mu bakiriya nabo bavuga ko batunguwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko kuko amafaranga asigaye ababana makeya.
Nizeyimana Jean Baptiste ati “Uragura ingemeri y’ibishyimbo y’igihumbi, uguremo amaseri atatu y’igitoki nayo atahaza abana bawe amafaranga abe arashize utanaguze inyanya cyangwa intoryi zo kubivangira, ni ukuri ibiciro birahenze cyane leta ikwiriye gushaka uko byagabanuka.”
Ku bijyanye n’ibitoki abaturage baravuga ko nabyo byibasiwe na kirabiranya ibindi byibasirwa n’umuyaga ku buryo bitakiboneka ku buryo buhagije.
Abandi bavuga ko ibishyimbo bari biteze ko bizera muri aya mezi imvura yaguye ari nyinshi cyane ikabyangiza ku buryo nta cyizere bafite cyo kuzabona umusaruro uhagije.
Abaturage baganiriye na IGIHE abenshi bahuriza ku gusaba Leta gutunganya ibishanga byose biboneka mu gihugu bikajya bihingwamo kuko byagaragaye ko ari byo bitanga umusaruro aho gutegereza guhahira mu mahanga.




Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibivugaho iki?
Umuyobozi w’Ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Karangwa Cassien, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bakimenye ariko hari icyizere ko biri hafi gusubira ku murongo.
Ati ‘Bizaterwa n’uko umusaruro w’iki gihembwe uzaboneka kuko abahinzi batangiye kweza.”
Yavuze ko ahanini byatewe n’uko mu bihembwe byabanje umusaruro wabaye muke mu bihugu hafi ya byose byo mu karere u Rwanda, ruherereyemo kubera imvura n’ibiza byangije imyaka.
Yemeje ko ibiciro bikomeje kuzamuka hari icyo biteguye gukora.
Ati “Biramutse bitagabanyutse (ibiciro by’ibiribwa) twareba icyo dukora ku bufatanye n’izindi nzego ku buryo twareba aho ibiribwa bihendutse mu bihugu duturanye tukabigura bikaza imbere mu gihugu.”
Yavuze ko kuba ibiciro by’ibiribwa byarazamutse ku masoko yo mu Rwanda ntaho bihuriye cyane n’ikibazo cy’imipaka u Rwanda ruhuriye n’ibindi bihugu birimo Uganda n’u Burundi idakoreshwa.
Yasabye abanyarwanda kugira umuco mwiza wo gufata neza umusaruro beza no guhunika kuko biri mu bituma batabura ibiribwa.
Karangwa yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego hamwe n’abikorera bagiye kwiga uburyo hajya hateganywa umusaruro uzifashishwa mu gihe cy’ihinga na nyuma yaho gato kuko ari bwo ibiciro by’ibiribwa bikunze kuzamuka.




Uko NISR ibona izamuka ry’ibiciro
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, giherutse gutangaza ko ibiciro ku masoko byazamutseho 6.9 ku ijana mu Ugushyingo 2019, bivuye kuri 4.4 ku ijana yabarurwaga mu Ukwakira 2019.
Yusuf Murangwa uyobora NISR yabigarutseho mu Ukuboza 2019 ubwo yatangaga ikiganiro mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano agaragaza ko hari impamvu ebyiri zishobora gusobanura isano iri hagati y’izamuka ry’ubukungu mu Rwanda buri ku kigero cya 8% ku mwaka n’ibiciro byazamutse ku isoko muri iki gihe.
Yavuze ko byatewe n’uko mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza akenshi umusaruro uba waragabanyutse cyane, kandi ko haguye imvura nyinshi ikangiza ibihingwa.
Indi mpamvu ikomeye ngo ni uko usanga abantu bose bahanze amaso umusaruro w’ubuhinzi, bitaretse n’ubwiyongere bw’abaturage bubigiramo uruhare.
Ati “Uko ubukungu buzamuka, abakenera umusaruro w’ubuhinzi, baba benshi, buri mwaka umubare w’abaturage uriyongera iyo ubukungu bwazamutse bagira n’ubushobozi bwo gushaka gukoresha wa musaruro w’ubuhinzi.”
Yasobanuye ko uretse abashaka kurya, usanga inganda n’abacuruzi na bo bakeneye wa musaruro ibyo byose bigatuma uhari uhenda.
NISR itangaza ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kidakomeye cyane kuko ku rundi ruhande gitanga amahirwe ku bahinzi kugira ngo bagurishe umusaruro babone amafaranga kandi ibiciro byongere bireke guhindagurika, na bo bungutse.














Ibitekerezo 0