00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishusho ya Kigali ku munsi wa gatatu hatanzwe amabwiriza yo kuguma mu rugo (Amafoto)

Yanditswe na Muhizi Serge , Niyonzima Moïse
Kuya 25 March 2020 saa 10:52
Yasuwe :

Gutsinda COVID-19 birashoboka, icyizere cyo kubigeraho kirahari ariko birasaba umusanzu wa buri wese! Kuguma mu rugo ni imwe mu ngamba ikomeye yo guhangana n’iki cyorezo cyibasiye Isi.

U Rwanda rumaze iminsi 12 rubonetsemo umurwayi wa mbere wa COVID-19, wagaragaye ku butaka bwarwo ku wa 14 Werurwe 2020. Abarwayi ntibakiri umwe ubu bageze kuri 40.

Bitewe n’ubukana bw’iki cyorezo giterwa na Coronavirus, Leta yafashe ingamba zayifasha kwirinda ko cyakwirakwira ahantu hose.

Kuwa 21 Werurwe 2020 nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasohoye amabwiriza avuga ko ingendo zitari ngombwa zihagaritswe, abantu basabwa kudasohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa, uretse abatanga n’abashaka serivisi z’ingenzi zirimo kwivuza, guhaha, iza banki n’izindi.

Icyemezo cyo gusaba abantu kuguma mu ngo ni iturufu yanakoreshejwe mu bindi bihugu nk’u Bushinwa mu guhangana na COVID-19 mu gihe ibyabikerensheje byahuye n’akaga gakomeye bitewe no kwanduzanya hagati y’abaturage.

Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko, aya mabwiriza ari kubahirizwa. Mu gihe nk’iki abaturage basabwa kugirira ubuyobozi icyizere, ku makuru bubaha n’ingamba bubasaba gukurikiza mu gukaza ubwirinzi.

Polisi y’u Rwanda nayo iri maso kuko kuwa Kabiri yazindukiye mu gikorwa yo kureba uko amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Coronavirus yubahirizwa n’abakora ingendo.

Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturage ko abatubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, bashobora kwisanga bahawe ibihano bishobora no kugeza ku gufungwa.

Serivisi z’ingenzi ziracyatangwa mu mfuruka zose za Kigali

Ijisho ry’umunyamakuru wa IGIHE watembereye i Remera ahazwi ku Gicumbi cy’utubari, yabonye twose dufunze ariko indi mirimo ijyanye n’isuku yo mu mihanda, serivisi zo kubikuza amafaranga ku byuma byabugenewe (ATM), guhaha mu maguriro n’izindi zikomeje gutangwa.

Ubusanzwe muri aka gace haboneka urujya n’uruza rw’abantu ariko hari bake bijyanye n’icyemezo cyo kutava mu ngo mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ibinyabiziga byagabanutse mu muhanda ndetse buri mugenzi arahagarikwa n’inzego z’umutekano akabazwa ikimugenza, ibisobanuro bye byaba bifite ishingiro akemererwa gukomeza urugendo.

Ugeze i Remera ahazwi nko kwa Lando urasanga abakozi bagera kuri batanu bari gukora muri rond point n’aba-agent bohereza amafaranga barimo abacuruzi ba Mobile Money.

Amabanki nka KCB, Sosiyete ikora ibikorwa byo kwakira, kohererezanya amafaranga n’ivunjisha, Dahabshiil; abarinda inyubako n’abishyuza imodoka ziganjemo iz’abakozi b’ibyo bigo.

Habanabakize Jean Pierre ukora muri Supermarket yitwa Umuringa yavuze ko abantu bagabanutse cyane, cyane ko hari abahahaga bataha ubu bari mu ngo kuko bahashye byinshi.

Abacuruza imbuto mu isoko rya Gisimenti bavuze ko ingorane bafite zijyanye no kugeza ibicuruzwa muri soko.

Nyirajyambere Rachel yavuzeati “Turi kugorwa no gutwara ibicuruzwa ariko birumvikana ko ari mu rugamba rwo kurwanya COVID-19 ku nyungu zanjye n’iz’umuryango n’igihugu cyanjye.’’

Abanyamakuru ba IGIHE bafata amafoto banyuze mu bice bitandukanye bya Kigali bafata amafoto y’ingenzi yerekana uko abaturage bubahiriza ingamba zo kuguma mu rugo.

Amafoto yafashwe ni ayo mu duce twa Kicukiro mu isoko rya Ziniya; Kangondo ahazwi nka Bannyahe muri Nyarutarama; Nyabisindu; Remera Kisimenti n’ahandi.

Inzego z’ibanze n’iz’umutekano ziri mu mujyi mu bikorwa byo gukangurira abaturage gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage kwita ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, gusiga intera byibura ya metero imwe hagati y’abantu no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora kugera aho bitera umusonga nawo ushobora kubyara urupfu.

Ishobora kwandura binyuze mu kuramukanya abantu bahana ibiganza, hakabaho guhererekanya amatembabuzi yaturutse mu myanya y’ubuhumekero y’umuntu wanduye, maze uyakozeho akaza kwikora ku munwa, ku mazuru cyangwa mu maso, agahita yandura.

Minisiteri y’Ubuzima itanga inama ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114, agahabwa ubufasha adahise akora urugendo, cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Kicukiro mu isoko rya Ziniya...

Ku Isoko rya Ziniya hari umuntu wagendaga atanga amatangazo asaba abantu kutegerana
Ibiribwa biracyaboneka ku isoko
Ubucuruzi bw'ibiribwa bwo burakomeje mu bice bitandukanye...
Ahacururizwa ibyo kurya haracyafunguye mu gufasha Abanyarwanda kubona uko bahaha
Mu mihanda myinshi abagenzi babaye bake
Moto ziri gukoreshwa mu guhaha ibiribwa bitandukanye
Mbere yo kurema isoko ni byiza kubanza gukaraba neza ibiganza
Muri serivisi zitafunzwe harimo izijyanye n'ubucuruzi bw'ibyo kurya
Gukaraba ibiganza inshuro nyinshi kandi neza ni imwe mu nama zitangwa n'abaganga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
Ahantu hahurira abantu benshi hashyizweho uburyo bwo gusukura ibiganza. Ni umuco dukwiye no kwimakaza mu ngo zacu mu gukomeza kwirinda COVID-19
Abaturage bajya guhaha ari bake ugereranyije nuko byari bisanzwe
Ubucuruzi mu isoko rya Ziniya burakomeje ariko urujya n'uruza rw'abantu rwagabanutse

Bannyahe haboneka abaturage bake mu mihanda

Ifoto igaragaza agace ka Bannyahe yafatiwe hejuru
Ubucuruzi burakomeje, usanga abacuruzi bicara bashyizemo intera ya metero mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

I Gikondo Nyenyeri

Amagare na yo ari kwifashishwa mu guhaha ibicuruzwa bitandukanye

Mu Migina haratuje...

I Remera mu Migina ni uku hameze...
Ku marembo ya Stade Amahoro nta bantu bahabarizwaga
Imbere ya Kigali Arena nta rujya n'uruza ruboneka

I Nyabisindu ni uku hameze

Ibyo kurya birimo ibibikwa igihe kirekire bitarangirika biri mu bikeneye kwifashishwa na benshi

I Remera, utubari tumaze igihe turiho ingufuri

Muhawenimana Théogène wakoraga akazi ka mucoma mu gikoni cya Rosty Club avuga ko akazi kabuze ariko ubuzima bukomeje
Utubari twinshi dukorera i Remera tumaze iminsi dufunzwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Akabari ka PLAN B i Remera kashyizweho ingufuri
Zimano Supermarket iracyakora
Abacuruzi ba Me2U baracyakora
Fuchsia habaga buffet mu gihe cya saa sita hakaba huzuye ubu nta bakiliya benshi bahaboneka. Itegeko rivuga ko restaurent zicuruza ibyo kurya byo kujyanwa mu rugo
Nta mukiliya wemerewe kwicara ngo ahabwe ifunguro muri restaurent

Ku muhanda wa Kigali Heights, nta bantu bahagendagenda

Kisimenti serivisi z’ibanze ziracyatangwa

Vine Pharmacy y'i Remera irafunguye
Ibiciro bya gaz i Remera usanga ibiro bitandatu ari 7000 Frw, iy'ibiro 12 ni 14000 Frw, ibiro 15 ni 17000 Frw mu gihe ibiro 20 bigurishwa 23000 Frw
Moto zimwe na zimwe zisanzwe zitwara abagenzi ziri gukoreshwa n'abahaha
I Remera ku Kisimenti hari amaguriro afunguye
Serivisi zo kugemura amafunguro n'ibindi mu ngo zirakomeje
Abakora amasuku banatera ibyatsi mu mihanda bararimbanyije
BPR Atlas Mara, Ishami rya Kisimenti rirakora kuva saa Mbili kugeza saa Cyenda z'amanywa
Ibigo bitanga serivisi zo kohererezanya amafatanga bikomeje gukora
KCB Bank na yo iracyari gutanga serivisi
Abacuruza unite na bo bakomeje akazi kabo nk'ibisanzwe

Amafoto: Niyonzima Moses na Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages