Mu itangazo rigaragara ku rubuga rw’ishyaka CNDD-FDD ryasohotse kuwa 3 Ukakira 2015, rivuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasuzuguye u Burundi ufata icyo cyemezo, kandi Leta iteganya gutegura ibiganiro bizayihuza n’uruhande rudashyigikiye ubutegetsi buriho.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibyo bihano u Burundi bwafatiwe bigamije kubucamo ibice, bikaba bitandukanye n’icyo igihugu cyifuza mu kunga Abarundi bose.
Ikindi bavuga, ngo ni uko ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bishaka guhirika ubutegetsi buriho bwitorewe n’Abarundi binyuze mu nzira ya Demokarasi.
Ishyaka CNDD-FDD ryasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gukuraho ibihano wafatiye inkoramutima za Perezida Nkurunziza, rinasaba u Bubiligi gusubizaho inkunga bwahagaritse kubera ko iki kibazo kizagira ingaruka ku Barundi bose.
CNDD-FDD ngo isanga EU itera inkunga abashaka guhirika ubutegetsi, bityo rero iri shyaka rikaba riyisaba guhagarika vuba na bwangu inkunga baha abafite umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bwa Bujumbura.
Ubuyobozi bw’iri shyaka kandi, burasaba EU gufata abashatse guhirika ubutegetsi bw’u Burundi bari mu Burayi, bagashyikirizwa ubutabera.
Tariki ya 1 Ukwakira 2015, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano bamwe mu nkoramutima za Perezida Nkurunziza, harimo gufatira imitungo yabo bafite mu Burayi, no kutongera gukorera ingendo zabo kuri uyu Mugabane. Bukeye tariki ya 2 Ukwakira, u Bubiligi bwahagarikiye u Burundi zimwe mu nkunga bwabuhaga.



















TANGA IGITEKEREZO