00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka Green Party rigiye kurega Leta kubera Igifaransa

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 4 December 2014 saa 12:38
Yasuwe :

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rigiye kurega BNR kubera kudashyira ururimi rw’Igifaransa ku noti nshya zigiye gusohoka.
Izi noti z’ibihumbi bibiri n’iza bitanu ngo ntiziri ho kandi ntibiteganyijwe ko zizashyirwaho ururimi rw’Igifaransa nk’uko byahoze.
Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party akavuga ko bidakwiye. Impamvu ni uko ngo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya gatanu rigira riti “Ururimi rw’Igihugu ni (…)

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rigiye kurega BNR kubera kudashyira ururimi rw’Igifaransa ku noti nshya zigiye gusohoka.

Izi noti z’ibihumbi bibiri n’iza bitanu ngo ntiziri ho kandi ntibiteganyijwe ko zizashyirwaho ururimi rw’Igifaransa nk’uko byahoze.

Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party akavuga ko bidakwiye. Impamvu ni uko ngo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya gatanu rigira riti “Ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda. Indimi zikoreshwa mu butegetsi ni Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.”

Akomeza avuga ko inyandiko zose za Leta zagombye gukoreshwaho izi ndimi.

Dr Frank Habineza, Umuyobozi wa Green Party

Nyuma y’igaragazwa ry’ikibazo cy’uko inoti ya Magana atanu yasohowe itariho ururimi rw’Igifaransa, iri shyaka ryandikiye Guverineri wa BNR tariki ya 24 Werurwe 2014 rimusaba ko n’uru rurimi rwakongerwa ku noti ariko ngo ntibyakozwe.

Habineza yagize ati “ Twandikiye Guverineri wa BNR tumusaba ko bakubahiriza iyo ngingo ariko ntiyadusubiza. Kuba ataradusubije, turumva ikintu cyadukiza ari urwo rukiko rurengera Itegekonshinga.”

Green party irimo kuganira n’abayunganira mu mategeko ngo barebe uburyo batanga ikirego.

Gutanga iki kirego kwa DGPR kandi ngo si ugukunda uru rurimi cyane ahubwo ngo bijyanye n’umwanzuro bafashe muri biro politiki y’iri shyaka, yo guha agaciro uru rurimi nk’uko rwahoze mbere. “Si ukuvuga ngo dukunda Igifaransa cyane cyangwa se Icyongereza ni ukuvuga ngo twebwe dukunda ko Itegeko Nshinga ryubahirizwa."

Ikindi nuko ngo ari ishyaka riharanira demokarasi “Ntabwo dushobora kuyiharanira amategeko atubahirizwa. Itegeko riruta ayandi mu Rwanda ni Itegeko Nshinga, risumba ayandi yose muri Repubulika y’u Rwanda. Ritubahirijwe nk’uko rimeze kandi rikuriye ayandi yose, biba bivuga ko demokarasi iba ibangamiwe.”

No mu burezi kandi ngo uru rurimi rwagombye gukomeza guhabwa agaciro nk’izindi ndimi nubwo Habineza avuga ko yumvise ko rugiye gutangira gukorwa mu bizamini bya Leta ariko ngo usanga mu mashuri yisumbuye, Igifaransa cyigwa amasaha abiri mu Cyumweru ni ukuvuga iminota 100 kandi ngo ari ishema ku Munyarwanda kucyiga no kukimenya.

Yatanze urugero rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, uburyo yaruvugaga neza mu nama yahuje abahagarariye ibihugu bivuga Igifaransa, na nyuma yagera ahakoreshwa Icyongereza akakivuga neza, bikaba ngo ari ishema ku Munyarwanda.

Habineza abona kudashyira uru rurimi ku Ndangamuntu no ku ruhushya rwo gutwara imodoka bigenda biruganisha ku gucika kuko ngo bishoboka ko no ku bindi byangombwa baruvanaho nko ku rwandiko rw’abajya mu mahanga n’ibindi.

BNR ntibikozwa

Ubuyobozi bwa BNR bwari bwavuze ko gahunda yo guhindura inoti zose mu Kinyarwanda n’Icyongereza igamije guhuza indimi zikoreshwa ku mafaranga y’u Rwanda.

Nubwo ubu buyobozi bwavuze ko uru rurimi rwemewe mu gihugu, nta tegeko rihari rivuga ko rugomba gukoreshwa ku birango byose by’igihugu.

Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye na BNR tariki ya 25 Werurwe 2014, Rwangombwa yasobanuye ko ubusabe bwa Green Party atari bwo bwagenderwaho ngo inoti ya 500 yasohotse cyangwa izizasohoka zishyirweho Igifaransa.

Rwangombwa yagize ati “Ntabwo twakwiga ikibazo kubera ko Green Party yasohoye itangazo. Turacyiga ku bitekerezo binyuranye twakiriye, icyo twumvikanye tuzakigaragaza mu zindi noti zizasohoka.”

Hamurikwa inoti nshya y’ibihumbi bitanu n’iy’ibihumbi bibiri kuri uyu wa 3 Ukuboza 2014, Rwangombwa yavuze ko kuba izi noti zitagaragaraho Igifaransa ntaho bihuriye no kwica Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Ibyo bya Green Party, twe turi urwego rwigenga kandi tuba dutegerejweho gukora akazi kacu mu buryo bw’umwuga tutavangiwe n’abanyapolitike.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages