Aya magambo Christine Mukabunani, Perezida w’ishyaka PS-Imberakuri yayavuze mu kiganiro iri shyaka ryagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 25 Kamena 2015.
Mukabunani yagarutse kuri bamwe mu barwanashyaka bagiye bagaragaza imyitwarire ibangamira imikorere y’ishyaka bamwe bakaba bararyirukanwemo, barimo na Me Ntaganda wigeze kuriyobora akaza guhagarikwa.
Yagize ati:“Turabanza tugashyira mu bikorwa icyo amategeko yacu ngengamikorere ateganya, iyo tuyashyize mu bikorwa bikanga ntibikosore tujya mu nkiko…tukabarega.U rugero natanga ni Bakunzibake Alexis wagiye muri FDLR mwarabyumvise agenda avuga ngo ishyaka PS Imberakuri ararihagarariye…”
Mukabunani akomeza avuga ko na Me Ntaganda ashobora kugezwa imbere y’inkiko.
Ati: ”N’abandi tuzabajyanayo igihe cyose bibaye ngombwa tubona uburemere bw’icyaha baba badukoreye. Nko kuri Bernard Ntaganda icya mbere twagombaga gukora byari ukumukura ku mwanya w’ubuyobozi kuko imyitwarire ye yahanwaga nyine n’iyo ngingo yo mu mategeko ngengamikorere y’ishyaka.None nyuma na bwo arakomeje ubwo tuzakomeza tugere n’aho tumutwara mu nkiko nk’uko n’abandi twabikoze”.
Perezida w’ishyaka PS Imberakuri yakomeje avuga ko bakora Politiki yubaka igihugu aho uruhare rwabo runini bagaragaza ibitagenda neza ngo bikosorwe nk’ishyaka riri mu murongo w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Abagize komite y’iri shyaka bishimira ko hari ibyo basabye ko byavugururwa byatangiye kujya mu bikorwa n’ubwo atari byose.
Birimo nko kuba ururimi rw’Igifaransa rwarongerewe igihe cyo kwigishwa mu mashuri, guhuza ubwishingizi bw’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) n’ubundi bukoreshwa mu Rwanda, biri mu nzira no guha abarimu amafaranga ahabwa abakozi ba Leta bagaragaje umusaruro(bonus) mwiza.
Iri shyaka ariko rivuga ko hakiri kare kuribaza niba rizatanga umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2017, kuko bitemezwa n’ushaka kwiyamamaza binyura muri Kongere y’ishyaka kandi ikaba itaraterana.



















TANGA IGITEKEREZO