Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, Dr. Vincent Biruta Umuyobozi w’ishyaka PSD akaba na Minisitiri w’umutungo kamere yavuze ko kuba abaturage bakeneye ko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yahindurwa, nta gitangaza kirimo kandi bagomba guhabwa ibyo bashaka kuko kubahiriza ibyifuzo by’abaturage na yo ari demokarasi ubwayo.
Yagize ati “Nta gitangaza kirimo kuba abaturage basaba ko ingingo ya 101 yahindurwa kuko n’Itegeko Nshinga ubwaryo rirabiteganya mu ngingo yaryo ya 193. Nka PSD twemera ko ibyifuzo bitangwa n’abaturage muri rusange hadashingiwe ku mitwe ya politiki, kubaha ibyifuzo byabo, ni ugutanga demokarasi.”
Ishyaka PSD rivuga ko ryemera ko kuvugurura Itegeko Nshinga binyura muri kamarampaka abaturage bagatora, ibi ngo ntibibaho nta kibazo rizahinduka.
Iri shyaka ryanavuze ko rizatanga umukandinda mu matora ya Perezida wa Repubulika ataha nk’uko amategeko abyemerera amashyaka yemewe mu gihugu.
Kugeza ubu ishyaka riharanira kurengera ibidukikije “Democratic Green Party” rihagarariwe na Dr. Frank Habineza ni ryo ryatangaje ku mugaragaro ko ridashyigikiye guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga.
Abaturage batandukanye bakomeje gushyikiriza inteko ishinga amategeko amabaruwa asaba ko ingingo ya 101 yahinduka Perezida Paul Kagame akaiyamamariza manda ya gatatu.
Kuwa 23-24 Gicurasi ishyaka PSD rirateganya inama nkuru ku rwego rw’igihugu ya gatanu igamije gutora abayobozi b’iri shyaka no kwiga ku cyifuzo cy’abaturage cyo guhindura ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga, izemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda ya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO