Mu kiganiro abayobozi b’iri shyaka bahaye abanyamakuru muri iki gitondo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Gicurasi 2015, batangaje ko gufata iki cyemezo babikoze nyuma yo kubona ibikorwa by’indashyikirwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda.
Kanyange Phoibe, Umuyobozi mukuru wa PSP yagize ati: “Natwe turifuza ko rihinduka kuko buriya Itegeko ritorwa n’abaturage, kandi abaturage ni bo bitoreye umuyobozi w’igihugu”.
PSP ivuga ko itegekonshinga atari nk’inkunga cyangwa inguzanyo abanyamahanga baha u Rwanda, ko ari iryabo bagomba kurikoresha mu nyungu zabo.
Iki cyemezo kikaba cyarafatiwe mu nama ya biro politiki y’iri shyaka yateranye ku itariki 3 Gicurasi uyu mwaka.
Ibi ishyaka PSP rikaba ribisabye nyuma y’uko abayoboke baryo na bamwe mu banyarwanda bakomeje gusaba ko Perezida Paul Kagame akomeza kuyobora kubera ibikorwa by’indashyikirwa yabagejejeho.
Kanyange yakomeje avuga ko Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu guteza Abanyarwanda imbere.
Ati “Turareba uwo turimo kuvuga wadukuye mu icuraburundi yatumye tudakomeza kwitwa impunzi. Tubishyize ahagaragara nyuma y’uko abayoboke babyemeje kandi tukajya n’inyuma y’abaturage basaga miliyoni ebyiri bamaze kubisa.”
Ibyashingiweho n’iri shyaka kandi bikomeza bigaragazwa na Nkubana Alphonse, Umunyamabanga Mukuru wa PSP ni uko ngo aho igihugu kigeze nta wundi wahitamo atari uwitangiye Abanyarwanda.
Yagize ati “Ni indashyikirwa kandi ntasanzwe ukurikije ibikorwa yakoze, guhagarika Jenoside, kunga Abanyarwanda no kubageza ku bikorwa by’iterambere rirambye, akabigeza no ku gihugu ni bimwe mu byo twahereyeho dusaba ko iyi ngingo yahinduka.” Yavuze kandi ko yahagaritse Jenoside amahanga yarananiwe, arebera gusa, iki kikaba ari igikorwa cy’indashyikirwa.
Iri shyaka rikomeza rivuga ko mu rwego rwo kwemeza Perezida Kagame ko akwiye kwemerera abanyarwanda gukomeza kubayobora,banditse babisaba Inteko Ishinga Amategeko babicishije mu ibaruwa bayandikiye, ndetse n’ihuriro ry’imitwe ya Politiki.
Ibi PSP ikaba ibishingiraho yizera ko Perezida Kagame atakwanga ibyo asabwe na miliyoni z’abanyarwanda n’ubwo yavuze ko abashaka ibyo bagomba kubanza kuganira n’abatabishaka, bakabasobanurira kandi bakabemeza impamvu bifuza ko biba bityo.
PSP ni rimwe mu mashyaka yabimburiye andi mu kwerura aho ahagaze ku kibazo cy’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga
Iri shyaka ni rimwe mu yatangiye mbere y’ayandi kwemeza ko ribona Perezida Kagame yarakoreye byinshi byiza Abanyarwanda, bikabageraho biciye mu bwitange bwe.
Mu kiganiro Kanyange Phoibe, Perezida wa PSP n’Umunyamabanga mukuru waryo baherutse kugirana na IGIHE, bavuze ko amahitamo y’Abanyarwanda ari rwo ruhande bazaba bahagazemo.
Kanyange yagize ati “Twarebye imikorere ye, dukora isuzuma, tureba aho yatugejeje, iterambere tugezemo uko yahaye ijambo abagore, gahunda ya EDPRS tuvuga ko twahitamo kumushyigikira tukamuha manda itabarwa abaturage bakajya bahitamo ubabereye batazitiwe n’itegeko.”
Kanyange yakomeje avuga ko Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu guteza Abanyarwanda imbere.
Ati “Turareba uwo turimo kuvuga wadukuye mu icuraburundi yatumye tudakomeza kwitwa impunzi. Tubishyize ahagaragara nyuma y’uko abayoboke babyemeje kandi tukajya n’inyuma y’abaturage basaga miliyoni ebyiri bamaze kubisa.”
Ntakirutimana Deus
[email protected]
twitter :@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO