Abayobozi bakuru muri iryo shyaka rizwi nka Tories bavuze ko rizivana mu masezerano ashyiraho ECHR mu matora ataha.
Ishyaka ry’Aba-Conservatives riri muri abiri akomeye mu Bwongereza hamwe na Labour Party.
Mu 2022 u Rwanda rwemeye kwakira abimukira binjira mu Bwongereza binyuranye n’amategeko kugira ngo bahabwe amahirwe yo kurutangiriramo ubuzima bushya.
Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n’inzego nyinshi, ku buryo indege ya mbere yagombaga gutwara aba bimukira yahagaritswe n’icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR), ubwo yari yiteguye guhaguruka.
Umwe mu ba minisitiri waganiriye na BBC yatangaje ko u Bwongereza bushobora kuba buri guhanirwa kubera umwanzuro bwafashe wo kwikura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU.
Guverinoma y’u Bwongereza yo itangaza ko igihugu kizaguma muri ECHR ndetse yemeje ko “izakomeza kubahiriza amasezerano mpuzamahanga ayigenga.’’
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko “tuzakora impinduka zikenewe mu kugabanya ibitangwa ku bantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga binyuze mu kunyura mu nzira zitemewe ariko tugumye muri ECHR.’’
Ku wa 7 Kanama 2023, u Bwongereza bwatangiye gahunda yabwo yo gutuza abimukira babugezemo mu buryo butemewe n’amategeko muri za kontineri ziherereye ku nkombe z’inyanja zo mu majyepfo y’iki gihugu nk’uburyo bwo gushaka ahantu batuzwa mu gihe gito ariko hadahenze.
Minisitiri ushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick, na we yashimangiye ko Guverinoma y’iki gihugu izakomeza gukora ibishoboka byose “mu kurinda imipaka yacu.’’
Abajijwe niba bishobora no gutuma igihugu kiva muri ECHR, yagize ati “Tuzakora igisabwa cyose ndetse dufate ingamba zose zikwiye.’’
Aya magambo ashobora gusembura impaka mu Ishyaka ry’Aba-Conservatives kuri ECHR itavugwaho rumwe n’abadepite bagize iri shyaka.
ECHR yashyizweho mu 1950 n’ibihugu bitandukanye birimo n’u Bwongereza. Aya masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 47 ariko atandukanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bivuze ko u Bwongereza bwayagumyemo nyuma yo kuva muri EU.
U Bwongereza buhanganye no gukemura ikibazo cy’abimukira babwinjiramo binyuranye n’amategeko ndetse u Rwanda rwemeye kubakira nubwo rwakomeje kwitambikwa.
Nyuma yo gusubikwa k’urugendo rwa mbere, ibyo kohereza abimukira mu Rwanda biracyakururana mu nkiko zo mu Bwongereza.
Biteganyijwe ko Guverinoma izajurira mu Rukiko rw’Ikirenga ariko abaminisitiri bakuru ntibizeye ko umwanzuro uzahinduka. Bafite impungenge ko n’iyo guverinoma yatsinda, ibyo kohereza abimukira bishobora gufata amezi menshi kugira ngo bitangire kubera ko na bo bashobora kugaragaza imbogamizi zabo.
Guverinoma y’u Bwongereza ifite ububasha bwo kwirengagiza amwe mu mabwiriza ya EHCR ajyanye n’umutekano wo ku mipaka.
Bamwe mu badepite b’Aba-Conservatives bashaka ko guverinoma yabo yikura mu mabwiriza yose agenga ECHR.
Umwe mu baminisitiri yavuze ko mu gihe bitakunda, Ishyaka ry’Aba- Conservatives rizashyigikira icyemezo cyo kuva muri ECHR.
Minisitiri wungirije w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Yvette Cooper, wo mu Ishyaka ry’Abakozi utarigeze yishimira imikoranire y’u Bwongereza n’u Rwanda, yashinje Aba-Conservatives kunanirwa gukemura ikibazo.
Yabwiye BBC ko ikibazo gikomeje gukomera ahanini kubera imikoranire u Bwongereza bukeneye kugirana n’u Bufaransa n’ibindi bihugu by’i Burayi yo gukemura ikibazo no gukumira abanyura mu nzira zitemewe.
Hari abavuga ko Aba-Conservatives bakwiye guharanira kuva muri ECHR hatitawe ku kizava mu mugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda.
Depite Jonathan Gullis yavuze ko ECHR ikomeje kubangamira umugambi wa Guverinoma wo guhagarika abimukira binjira mu gihugu.
Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y’amazi (English Channel) bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!