Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa UDPR, Depite Nizeyimana Pie, rijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 25, umunsi wo kwibohora n’imyaka 57 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge.
Rivuga ko Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zimwe zikahasiga ubuzima ziharanira gukuraho ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ingoma y’ubwo butegetsi yaranzwe no kwimakaza urwango, amacakubiri, ivangura, ubusumbane, ikandamiza, ubukene no kudindiza iterambere mu banyarwanda n’abaturarwanda.
Bagize bati “Kwibohora ni igihango abanyarwanda twese dufitanye n’ingano za RPA zari iza FPR Inkotanyi ubwo zarokoraga inzirakarengane zicwaga urupfu rw’agashinyaguro.”
Ni igikorwa cy’indashyikirwa zakoze mu gihe amahanga yari afite inshingano zo gutabara abaturage n’indahiro yari yararahiye ko Jenoside itazongera kubaho ukundi nyuma y’iyakorewe Abayahudi yabaye mbere y’imyaka 50.
Itangazo rikomeza rigira riti “Ubuyobozi bwa UDPR burashimira ibikorwa by’indashyikirwa by’umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, wacyuye impunzi, wahuje ingabo zatsinzwe n’izabohoye igihugu, washyizweho gahunda zo gukura abaturage mu bukene bwari bwarabaye akarande.”
Iri shyaka ryanatangaje ko rishimira uruhare rwe mu guhesha ishema u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, akimakaza imiyoborere myiza izira ruswa n’akarengane, akazahura gahunda ya ndi umunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge akabuhindura isano y’ubusugire bw’igihugu.
Rishimira n’uburyo Perezida Kagame atashyize imbere inyungu z’ishyaka rye ahubwo akemera gusaranganya ubutegetsi no gukemura ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro, akimakaza ubutabera bushingiye ku kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu no kurandura umuco wo kudahana.
UDPR yifurije abayoboke bayo, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri rusange umunsi mwiza wo kwibohora uba ku wa 4 Nyakanga, n’isabukuru y’imyaka 57 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge.
Rivuga ko ubwigenge nyabwo bugomba kurangwa no gukunda igihugu, kukitangira, kukirinda no kugira imibanire y’ubunyangamugayo izira ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO