00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyirahamwe ry’abatwara imodoka ziremereye mu rusobe rw’ibibazo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 30 December 2013 saa 05:07
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abatwara imodoka ziremereye mu Rwanda, zaba izikorera imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, butangaza ko hari byinshi byagezweho ariko ubu ryugarijwe n’ibibazo bibacamo ibice, byatumye imikorere yaryo idindira.
Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013, ku cyicaro gikuru cya CESTRAR ku Kacyiru, hateraniye inama rusange y’Ishyirahamwe ry’abatwara imodoka ziremereye b’Abanyarwanda (ACPLRWA: Association des Chauffeurs des Poids Lourds au Rwanda), baba abakorera (…)

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abatwara imodoka ziremereye mu Rwanda, zaba izikorera imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, butangaza ko hari byinshi byagezweho ariko ubu ryugarijwe n’ibibazo bibacamo ibice, byatumye imikorere yaryo idindira.

Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2013, ku cyicaro gikuru cya CESTRAR ku Kacyiru, hateraniye inama rusange y’Ishyirahamwe ry’abatwara imodoka ziremereye b’Abanyarwanda (ACPLRWA: Association des Chauffeurs des Poids Lourds au Rwanda), baba abakorera imbere mu gihugu ndetse n’abakorera hanze yacyo.

Iyo nama yitabiriwe n’abaturutse mu bice binyuranye by’igihugu barimo abo mu mujyi wa Kigali muri Zone zinyuranye, abaturutse muri zone ya Muhanga, Rubavu, Huye, Rusizi, Nyagatare, Gicumbi n’ahandi.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa ACPLRWA, Murenzi Emmanuel, inama yari igamije kwemeza inyandikomvugo y’inama baheruka gukora, kugaragaza raporo y’ibikorwa, uko ishyirahamwe rihagaze no kungurana ibitekerezo.

Agaragaza ko mu byagezweho, bashoboye kubaka ibiro bikuru i Gikondo, bubaka Centre ku Rusumo ariko yagonzwe n’ibikorwa byo kwagura ku mupaka ariko babahaye ingurane ingana na Miliyoni hafi 25, bahuguye abakangurambaga b’urungano mu kurwanya SIDA, bubatse inzu i Rubavu, hari abanyamuryango bashakiye akazi muri AZAM, bagiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali ku kwita ku isuku ndetse bagirana n’amasezerano y’ubufatanye yo gukorana n’andi mashyirahamwe y’abashoferi muri EAC.

Perezida wa ACPLRWA, Nishimiyimana Emmanuel, aganira n’itangazamakuru avuga ko twaje kugira ngo turebere hamwe ikidutanya tukivaneho. Agira ati “Muri iyi nama turasuzumuira hamwe ikidutanya, tugishakire umuti. Umuzi wo gutandukana kwacu ushingiye kuri bamwe batuvuyemo, batemera ibyavuye mu matora duheruka gukora. Amatora yabaye ku mugaragaro ariko abo bitashimishije batuvuyemo.”

Akomeza avuga ko gucikamo ibice n’ubundi bibateye impungenge kuko ubusanzwe basenyeraga umugozi umwe. Asaba ko abagiye na bakwiye kugaruka bakubaka ubumwe. Ati “Iyo duhuriye hanze tuba umwe, ariko iyo tugeze hano hakazamo amatiku.” Ku bijyanye no kuba uruhande rwanze inzego zatowe, Nshimiyimana atangaza ko ikibazo cyajyanwe mu butabera ubu barimo kugikurikirana.

Bizimungu Mustafa, wigeze kuba Visi Perezida wa mbere wa ACPLRWA, wari muri iyo nama, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko ishyirahamwe ryatangiye mu 1992 ari mu barishinze. Agira ati “Natunguwe no kumva mu ishyirahamwe ryacu harajemo ibice bibiri. Njye mbona ibikorwa bituruka ku bantu bafitemo inyungu ku giti cyabo, kuko no mu 1993 byigeze kubaho kandi bamwe mu bari mu buyobozi icyo gihe bari muri icyo gice. Ni abashaka ubuyobozi ku ngufu, nyamara bakwiye kureka manda ikarangira. Byatumye tudindira kuko nta n’umwe ugitanga umusanzu.”

Habyarimana Evariste, Visi Perezida wa CESTRAR, mu kiganiro n’itangazamakuru, yatangaje ko hakurikijwe amategeko komite yatowe ku mugaragaro ni yo yemewe. Agira ati “Iyo komite yindi twumva ngo iriho twe ntabwo tuyizi, ariko twumva twagerageza kubahuza, tugashakira hamwe umuti. Tuzasaba inzego bireba, dushakire hamwe uburyo iyo sendika yatera imbere.”

Akomeza avuga ko abo bakwiye kwishyira hame n’abandi, ibibatandukanya bakabivamo kuko bibasenyera aho kubaka. Ubu mfite imyaka 60, none barashaka kwirukana urubyiruko mu ishyirahamwe, rizayoborwa nande ko twe dushaje. Numva Leta iwkiye kwinjira muri iki kibazo, hagashakwa umuti wacyo.”

Niyonshuti Jean d’Amour ukorera Kicukiro, we avuga ko ikibazo gikomeye babona harimo urwikekwe, ikindi kandi ni uko wembona ari uko inama zitinda kuba. Agira ati “Iyo inama zitinda havuka ibibazo kandi kubokemura bikagorana. Kumenya amakuru bituma iyo hagiye amakimbirane avuka, ahita ashakirwa umuti ako kanya.”

Munyakayanza Mathias, atangaza ko ari umwe mu bashinze ACPLRWA, agira ati “Iri shyirahamwe ryacu kuva ryashingwa ntacyo riratugezaho. Ugiyeho wese ashyira mu nda ye. Naje kureba niba koko aba baregwa baratowe, ariko ndabyemeye kuko mbonye byarabaye ku mugaragaro. Menye ukuri kose, kuko hari byinshi byagezweho ariko ntari nzi.”

Akomeza atangaza ko atangazwa no kuba nta munyamuryango utanga imisanzu. Uyu Munyakayanza akaba ari umwe mu bagize Komite yanze ibyavuye mu matora, ariko yitabiriye inama agamije kumenya aho ukuri guherereye.

Ishyirahamwe ry’abatwara imodoka ziremereye mu Rwanda, ryashinzwe mu 1992, ubu riravugwamo gucikamo ibice bibiri, biturutse ku matora yabaye mu mwaka wa 2011, bivugwa ko ngo yaba yarabaye mu buryo budasobanutse, byatumye bamwe abatemera abayobozi batowe, bagahitamo gushyiraho ubuyobozi bwabo.

Iyi nama kandi yitabiriwe na bamwe mu hagarariye amasendika akorana na CESTRAR arimo SNEP (y’abarimu), STECOMA (y’abubatsi) na STAVER (y’abahinzi, aborozi n’abarobyi).

Turacyacukumbura ibirebana n’iyi nkuru, ubutaha tuzabagezaho icyo bapfa n’abemerewe kuyobora ishyirahamwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Ubu buri gice gifite ibirango byacyo.

Perezida wa ACPLRWA, Nishimiyimana Emmanuel
Bizimungu Mustafa, wigeze kuba Visi Perezida wa mbere wa ACPLRWA
Habyarimana Evariste, Visi Perezida wa CESTRAR
Munyakayanza Mathias, umwe mu bashinze ACPLRWA ahagaze ku mpande zombi, ariko ngo amaze kumenya ukuri

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages