00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Islam mu Rwanda yungutse abamenyi (Sheikh) 16 barimo umukobwa 1

Yanditswe na

Thamimu hakizimana

Kuya 16 March 2015 saa 07:29
Yasuwe :

Idini ya Islam mu Rwanda yungutse abamenyi 16 barimo umukobwa nyuma y’imyaka 6 bari bamaze batyaza ubwenge mu ishuri rya Al Hidayat riherereye mu Karere ka Nyarugenge, ngo bahinduke abarimu beza bazabasha gucengeza amahame y’idini.
Amasomo y’ubumenyi mu iyobokamana ry’idini y’abayisilamu aba banyeshuri bize mu gihe cy’imyaka itandatu yiyongeraho undi umwe wo kwimenyereza Icyarabu, bavuga ko abafasha kumenya uburyo bwo kuyobora abayisilamu, kugandukira inzira y’imana no kwigisha abandi (…)

Idini ya Islam mu Rwanda yungutse abamenyi 16 barimo umukobwa nyuma y’imyaka 6 bari bamaze batyaza ubwenge mu ishuri rya Al Hidayat riherereye mu Karere ka Nyarugenge, ngo bahinduke abarimu beza bazabasha gucengeza amahame y’idini.

Amasomo y’ubumenyi mu iyobokamana ry’idini y’abayisilamu aba banyeshuri bize mu gihe cy’imyaka itandatu yiyongeraho undi umwe wo kwimenyereza Icyarabu, bavuga ko abafasha kumenya uburyo bwo kuyobora abayisilamu, kugandukira inzira y’imana no kwigisha abandi amahame y’idini no kwiteza imbere.

Bamwe mu banyeshuri barangije amasomo ya bo muri Al Hidayat

Uwimana Shadia umukobwa umwe mu banyeshuri barangije mu masomo yo kuba aba Sheikh wanabaye uwa mbere, we avuga ko kuba amasomo menshi biga aba ari mu Cyarabu bibafasha kubaho neza kurusha abiga Icyongereza n’igifaransa gusa.

Ati “Nzi ko tubaho neza kurusha abiga mu ndimi z’ikizungu gusa bitewe n’uko abantu bakizi ari bake cyane ugereranije n’abazi Icyongereza n’Igifaransa mu gihe na byo tubyiga n’ubwo bitagira amasaha menshi nk’Icyarabu, biradufasha kuko nk’ubu niga mfite ibiraka byinshi bitandukanye byo kwigisha abagore n’abana Ikorowani n’ubumenyi bw’idini”.

Uwimana Shadia umukobwa umwe mu banyeshuri barangije mu masomo yo kuba aba Sheikh wanabaye uwa Mbere

Yakomeje avuga ko kuba izi mpamyabumenyi bahabwa zitemewe na Leta y’u Rwanda ntacyo bibabangamiraho cyane kuko inyungu zabo ziba ari izo kwigisha abantu bose kugandukira Imana ku buryo bashyira imbere kubona imigisha kuruta ibindi.

Gusa amasomo nk’aya y’aba Sheikh ntarayobokwa cyane n’Igitsina gore, dore ko mu banyeshuri 16 basoje amasomo, 15 ni abagabo hakabamo umukobwa umwe, ari na we wabaye uwa mbere.

Habineza Hamisi umuyobozi w’iri shuri Al Hidayat avuga ko impamvu ituma abakobwa batitabira kwiga muri iki kigo ari biterwa n’uko nta Macumbi bagira.

Habineza Hamisi umuyobozi w’ishuri Al Hidayat

Mufti Sheikh Kayitare Ibrahim Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR) avuga umuryango ayobora ufatanyije n’ubuyobozi bw’iki kigo buri guhindura imyigishirize.

Mufti Kayitare yakomeje avuga ko bagiye gufatanya bakagura ikigo, ndetse bakazanakoraikigo cya kabiri ku buryo ibigo nka Al Hidayat bizakomeza kwiyongera bikaba byinshi mu Rwanda.

Mu rwego rwo kugira ngo babe aba Sheikh buzuye, abanyeshuri barangije muri iri shuri Al Hidayat bategereza amahirwe yo guhabwa Buruse (Bource) zo kujya kwiga mu bihugu by’Abarabu birimo Sudan, Misiri, Algeria, Arabia Soudite iran n’ibindi.

Mufti Sheikh Kayitare Ibrahim Umuyobozi w’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages