Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu nama y’umunsi umwe yabereye i Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nyakanga ihuje abashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Kenya bagera kuri 250.
Muri iyi nama igamije kwagura ubucuruzi bw’ibihugu byombi, Umukuru w’Igihugu yabwiye abashoramari ko n’ibigo by’imari bikomeye ku Isi byatangiriye hasi, abasaba gukora cyane kuko isoko rihari kandi ritavangura.
Yagize ati “Isoko rirahari kandi ntirivangura rikeneye ushyiramo ingufu, iyo ahanze udushya nta kabuza agera ku ntego ye [...]. Ibigo bikomeye byose mwumva byatangiriye hasi bigenda bikura buhoro buhoro kuko isoko ryo riba rihari ritegereje uruhare rwawe’’.
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Urwego rw’abikorera rwonyine ni rwo rushobora kuzana ubukire, amasoko yerekana icyo abantu bakeneye, si ibyo mushaka ko bakenera cyangwa ibyo mutekereza ko ari byiza kuri bo. Iyo ukora ubucuruzi utekereza ku byo abandi bakora, umusaruro wabyo ni uburumbuke kuri bose’’.
Yongeyeho ati “Tuzi ibyo dukeneye gukora n’ibyo dushoboye. Ese ni iki kiturangaza cyangwa kigatuma tugenda buhoro? [...] Ntitugomba gutekereza ku Rwanda gusa ahubwo twareba ibyo umugabane wakora mu ruhando mpuzamahanga.
Abashoramari bamusabye kugira icyo avuga ku kigendanye na sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere Rwandair avuga ko yatangijwe kugira ngo yorohereze Abanyarwanda n’Abatuye mu karere gukora ubucuruzi, asobanura ko atari inyungu zo mu ngendo zayo.
Perezida Kagame yavuze ko hakenewe kongerwa umubare w’abigirira icyizere n’abantu bashyira mu bikorwa.
Ati “Ese gukora ibintu tuzi ko ari ngombwa kandi dufitiye ubushobozi bitunaniza iki? Igisubizo kiri mu kudacika intege, ntitwemerewe gucika intege.”
Abashoramari bitabiriye iyi nama bashimiye Umukuru w’Igihugu kuri byinshi yagejeje ku Rwanda birimo iterambere ry’umugore, umutekano, ishoramari riri ku ntera ishimishije n’ibindi byinshi bagaragaje.
Aba bashoramari kandi biyemeje gutahiriza umugozi umwe biha imihigo bagomba kugeraho, mu nama itaha bakaba ari bwo bazisuzuma bakareba uko bayesheje n’imbogamizi bahuye na zo.
Iyi nama y’umunsi umwe yabereye i Kigali iyobowe na Perezida Paul Kagame, yitabiriwe n’abashoramari 250 barimo 34 ba Kenya n’abarenga 200 bo mu Rwanda.
Ifite insanganyamatsiko igira iti “Expanding Business Opportunities Beyond Borders” bishatse kuvuga ngo “Twagure amahirwe y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka”.



















TANGA IGITEKEREZO