00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isoko riremera kuri Internet Kaymu ryizihije isabukuru y’umwaka rimaze mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 3 February 2015 saa 08:34
Yasuwe :

Ubwo urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda Kaymu rwizihizaga isabukuru y’imyaka ibiri rushyizwe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’umwaka umwe rumaze rukorera mu Rwanda hanahembwe abaguzi n’abacuruzi bitabiriye ubwo buryo.
Kuri uyu wa gatandatu kuya 31 Mutarama 2015, Kaymu Rwanda ubwo yizihizaga imyaka 2 imaze, umuyobozi wayo mu Rwanda Alvin Katto yavuzeko yishimira uburyo abanyarwanda bishimiye gukorera ubucuruzi bwabo bakoresha ikoranabuhanga.
Yanatangajeko yishimiye ko Kaymu irimo (…)

Ubwo urubuga ruhuza abaguzi n’abacuruzi mu Rwanda Kaymu rwizihizaga isabukuru y’imyaka ibiri rushyizwe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’umwaka umwe rumaze rukorera mu Rwanda hanahembwe abaguzi n’abacuruzi bitabiriye ubwo buryo.

Kuri uyu wa gatandatu kuya 31 Mutarama 2015, Kaymu Rwanda ubwo yizihizaga imyaka 2 imaze, umuyobozi wayo mu Rwanda Alvin Katto yavuzeko yishimira uburyo abanyarwanda bishimiye gukorera ubucuruzi bwabo bakoresha ikoranabuhanga.

Yanatangajeko yishimiye ko Kaymu irimo ifasha guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga dore ko u Rwanda ruri mu bihugu bike muri Afurika ubu bikoresha internet inyaruka ya 4G.

Kaymu imaze imyaka ibiri ibaye isoko mpuzamahnga ryo kuri Internet

Abitabiriye ibirori by’isabukuru ya Kaymu banahawe amahirwe yo gutsindira Kaymu Kash,izi akaba ari ticket zifite agaciro k’amafaranga zo guhaha icyo bifuza bakoresheje Kaymu.rw.

Abacuruzi bagurishije cyane binyuze ku rubuga Kaymu bahawe ibihembo (Awards) ndetse na Kaymu Kash, ibi bikaba byarashimishije cyane aba bacuruzi ndetse bagira n’icyo bavuga.

Abenshi icyo bahuriyeho ni uko imbibe z’ubucuruzi bwabo zagutse, ndetse n’inyungu ikiyongera, kuko ubu bacuriraza mu Rwanda hose mu gihe mbere wasangaga bagurirwa n’abari mu mujyi wa Kigali gusa.

Kaymu nk'isoko mpuzamahanga ryo kuri Internet rimaze umwaka umwe rigeze no mu Rwanda, aho ryahaye rugari abacuruzi b'imbere mu gihugu bashaka gucuruza ku rwego mpuzamahanga

Abanyarwanda bose basabwe kwitabira guhahira ndetse no gucuriraza kuri internet, kuko ntakiguzi bisaba, byoroshye bikaba bitanatwara umwanya, dore ko u Rwanda rufite umuvuduko udasanzwe mu iterambere kandi abanyarwanda bagomba kujyana na wo.

Mu gihe cy’umwaka umwe gusa uru rubuga rumaze rukorera mu Rwanda, rumaze kugeza kuri byinshi, aho abacuruzi basaga 1300 bamenye ibanga ryabateza imbere bakayoboka Kaymu.

Abacuruzi n'abaguzi bahize abandi mu guhahira cyangwa gucururiza kuri Kaymu baragororewe

Iyo uguriye kuri Kaymu.rw uba uguriye umucuruzi runaka mu Rwanda, ukaba ushobora kubona ibicuruzwa bitandukanye kuva kubikenerwa mu rugo kugeza kubikenerwa mu bucuruzi butandukanye nka telefoni,mudasobwa,imyenda n’Ibindi.

Kaymu ifite uburyo bwo kwishyura butandukanye, aho ushobora kwishyura ari uko ibyo waguze bikugezeho cyangwa se ugakoresha Tigo cash cyangwa MTN Mobile money.

Kuri Kaymu wagura igicuruzwa bakakikuzanira iwawe cyangwa mu biro

Uwimana Aisha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages