Isoko rya Musanze rizwi nka GOICO ryafashwe ryibasiwe n’inkongi yibasiye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira, iteza igihombo gikomeye ku bahakorera.

Umuriro bivugwa ko wakomotse bikorwa byo gusudira byakorerwaga mu gice cyo hejuru cy’inyubako byateje ibishashi mu myenda na matela birangira kuzimya binaniranye, ahubwo bikongeza igorofa ryose ryo hejuru.

Kuva Saa Kumi kugeza mu ijoro ryo ku wa 10 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yagerageje kuzimya ariko umuriro urushaho gukwira kwira ibice byose birangira inyubako yose ifashwe.

Guverineri Mugabowagahunde yabwiye RBA ko abantu bari bajyanywe mu bitaro kubera iyi nkongi bamwe bameze neza.

Ati “Kugeza ubu turanihanganisha imiryango y’abagera kuri 17 bagiye kwa muganga harimo babiri bakomerekeye muri iyi nkongi ndetse n’abandi 15 bahuye n’ihungabana abo bose ariko kuri ubu tuvugana bakaba bameze neza kwa muganga dusigaranye abantu babiri.”

Yasobanuye ko ku bufatanye n’inzego zirimo urw’Ubugenzacyaha, RIB, RHA, Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Urugaga rw’Abenjenyeri batangiye iperereza kuri iyi nkongi.

Amashusho yafashwe ubwo inyubako yashyaga agaragaza ko nta bicuruzwa byinshi byakuwemo.

Mugabowagahunde ati “Isoko ubwaryo ribarirwa agaciro ka miliyari 17 Frw ndetse imibare y’ibanze dufite ikaba itubwira ko harimo ibicuruzwa bigera kuri miliyari 30 Frw ariko iperereza riracyakomeza kugira ngo tumenye imibare nyayo kandi tuzabahora hafi kugira ngo uko tugenda tubona amakuru arenzeho na yo tuzajye tuyasangira.”

Isoko rya GOICO ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya Gorilla Investment Company, ihuriyemo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze, ritwaye agera kuri miliyari 7,5 Frw.

Ni inyubako y’amagorofa atanu icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye, birimo imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi. Harimo kandi amabanki n’amaguriro manini.

Iri soko ricururizwamo n’abantu basaga 1550, mu gihe abarigana ku munsi bagera ku bihumbi 25.

Kugeza ubu, agaciro k’ibyangijwe n’iyi nkongi ntikaratangazwa, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje kugenzura imiterere y’inyubako n’ibyangiritse kugira ngo hamenyekane ibikorwa bikenewe mu kuyisana.

Imibare y'ibanze yagaragaje ko ibyahiriye muri GOICO bibarirwa agaciro ka miliyari 30 Frw
Imibare y'ibanze yagaragaje ko ibyahiriye muri GOICO bibarirwa agaciro ka miliyari 30 Frw