Ni icyiciro cya mbere cya gahunda yo guteza imbere gukoresha uburyo bwo gusomera kuri internet, rifite byose kandi bikenewe bizafasha iri somero kugera kure hashoboka.
Uru rubuga rushya rwatangijwe, ruzakora nk’ihuriro umuntu azajya akoresha mu kubona service zose z’isomero rikuru rya Kigali, akoresheje internet. Uzakoresha ubu buryo, ashobora gushakisha akabona ibitabo n’utunyamakuru birenga 20,000 biri mu isomero rya KPL, akabona n’ibitabo n’ama videwo by’indobanure, agasaba ikarita y’umunyamuryango uhoraho akajya yishyura akoresheje uburyo bwa mobile money, ukabasha kuganira n’abakozi b’isomero no kugera ku bundi bubiko bw’ubumenyi n’inyigisho biri hirya no hino ku Isi.
Uburyo bwo gusoma ibitabo bya KPL kuri internet, buzakorwa mu byiciro bitatu, ikizakurikira iki gikorwa cyo gutangiza urubuga abantu bajya basomeraho, ni ugushyiraho uburyo bwo gusomera kure (e-reader) aho azajya anabasha gusoma ibindi bitabo biri mu yandi masomero, aho wanabisoma mu buryo bw’amajwi. (Audio Books)
Ibiciro byo gusoma ibi bitabo kuri interineti, bitahendutse kuko umwana yishyura 5,000 ku mwaka, umunyeshuri 8,000 ku mwaka, umuntu mukuru ni 12,000 ku mwaka, abantu babara inkuru 10,000 ku mwaka, ibigo (ibya Leta n’iby’abikorera) 100,000 ku mwaka mu gihe abashyitsi bo bazajya bishyura 5,000 ku kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO