Mu ntangiriro z’urugamba iminsi yabaye mibi ku Ngabo za RPA kuko ari bwo zatakaje uwari uzirangaje imbere Gen Fred Gisa Rwigema wishwe rugikubita.
Abandi basirikare bakuru n’abato bagenda bicwa bamwe batangira gutekereza ko intego yo kubohora Igihugu itakigezweho ariko urugamba rurakomeza rurangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Mu 1994, Ingabo za RPA zashyize iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, zibohora Igihugu mu maboko y’ubutegetsi bubi bwari bwarimitse urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu babashije kubohora igihugu harimo abagore bitanze, ubukumi bwabo n’ibindi bakinjira ishyamba kujya guharanira kubohora igihugu ndetse bagatanga umusanzu ntagereranwa.
Ni nako byari bimeze ku Ngabo za Leta ya Habyarimana zizwi nka Ex-FAR kuko mu barwanaga harimo abagore mbarwa bagiye mu gisirikare mu guharanira kurinda ubusugire bw’Igihugu cya bo nubwo baje gutsindwa.
Kuri ubu bamwe bamaze gusubira mu buzima busanzwe ndetse bishyira hamwe nk’abantu barwaniye Igihugu mu muryango ubahuriza hamwe wahawe izina rya Ndabaga ngo bakomeze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu n’impinduka y’imibereho myiza yabo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe mu bagore bahoze ari abasirikare mu Ngabo za RPA n’iza EX-FAR bahurijwe mu Muryango Ndabaga, uhuza abarenga 800 bagaruka ku masomo akomeye bigiye kuri RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Uwahoze afite ipeti rya Caporal mu Ngabo z’u Rwanda, Anne Marie Immaculée, yagaragaje ko urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye amaze imyaka ine muri FAR.
Nubwo kujya mu gisirikare byari bigoye ku mwana w’umukobwa, ishyaka n’umuhate no gukunda igihugu byatumaga bahitamo kugenda rwihishwa.
Rtd. Cpl Anne Marie Immaculée ashimangiye ko ku rugamba barwanaga bitangira igihugu bagamije gusubiza inyuma RPA yari yabateye.
Ati “Ku musirikare cyangwa umupolisi we ntiwamurenganya, zabaga ari inshingano ze yarimo bigendanye no gukunda igihugu. Icyo uba uriho ni akazi kandi uba uzi neza ko bibaye ngombwa wanahasiga ubuzima.”
Yagaragaje ko urugamba rwo kubohora igihugu rwabaye isomo rikomeye bigendanye n’uko Ingabo za RPA zarurwanye nubwo zari zigizwe n’umubare umuto ugereranyije n’abo.
Ati “Urugamba ni urugamba buri wese aba arwanira gutsinda. Mu by’ukuri intego yacu kwari ukurinda igihugu, buriya uri mu rugo ntiwakemera ko iwanyu haterwa.”
“Isomo twakuyemo ni ukubona uwo mwari muhanganye muba inshuti akemera no kugufasha. Icyo mbona kindi nakuyemo ni uko kudashyira hamwe bishobora gutuma abantu batsindwa no gukunda ibintu ntumenye icyo wakagombaga gukora.”

Yamaze amezi atandatu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma aza gutaha mu Rwanda ngo kuko Ingabo za RPA zahoraga zibahamagarira gusubira mu gihugu cyabo.
Ati “Abakiriyo ni uko babuze amakuru y’ihumure ariko nyamara bakwiye kuza tugafatanya kubaka igihugu kuko gifite amahoro. Bakwiye kuza tugafatanya, tukunga ubumwe tukabitoza n’abana bacu.”
Ni umugore ufite umutima ukomeye cyane ko ku myaka 56 agaragaza ko bibaye ngombwa ko ajya kurwanira igihugu yabikora.
Ati “Turashaje ku myaka ariko ibitekerezo byacu ni bizima, imbaraga ni nkeya twakora uko zingana tugafatanya kurwanira igihugu cyatubyaye. Ntabwo twakifuza uwakongera kutwinjiramo ngo atwicire umutekano n’ibyo twagezeho.”
Yashimangiye ko nubwo mu bana yabyaye kuri ubu atarabona umusimbura ngo yinjire igisirikare ariko atazabura kumubona nubwo byasaba gutegereza mu buzukuru be.
Ati “Mba numva ngomba umusimbura. Bagiye kwiga bakomeza ubundi buzima ariko mba mvuga nti n’umwuzukuru yavamo umusimbura wanjye.”
Urukundo rw’Inkotanyi rwatumye yinjira igisirikare
Ubwo Ingabo za RPA zari zimaze kugera mu gihugu zagiye zifata uduce tumwe na tumwe binyuze mu gutsinda Ex-Far, Uwurukundo Françoise, yinjiye mu gisirikare mu 1994 ubwo RPA yari ifashe Umujyi wa Gisenyi.
Yinjiye igisirikare cyane ko abagize umuryango we benshi bari bamaze kwicwa bazira ko ari Abatutsi, yumva ko yajya mu gisirikare agatanga umusanzu mu kubohora Igihugu.
Ati “Nagiraga ngo mfatanye n’abandi kubohora igihugu kuko muri icyo gihe ninjiriyemo urugamba rwari rugikomeje. Nubwo nari mushya twagiye guhabwa amasomo ya gisirikare amezi umunani twayasoza tugahita twambara tugakomeza urugamba.”

Uyu mukobwa yinjiriye mu Mutwe w’Ingabo witwaga Bravo wari uyobowe na Lt Gen Charles Kayonga, yinjirana n’abandi bakobwa batanu.
Mu 1998 yasabye ko yajya kurangiza amashuri kuko yari yarayacikirije ndetse aza kubyemererwa binarangira adasubiye mu gisirikare.
Mu mirimo yatanzemo umusanzu harimo gukora ku Mupaka w’u Rwanda na Congo i Rubavu mu bihe byari bigoye, aho abahoze ari abasirikare ba Ex-Far bashoboraga kwitwikira ijoro bakagaba ibitero bigamije guhungabanya umutekano.
Uwurukundo yavuze ko ubwo yari ku mupaka yakunze guhura n’abantu bashakaga kugemurira abahoze ari Interahamwe amafaranga n’ibindi muri RD Congo ku buryo byasabaga kuba maso ijoro n’amanywa ku mupaka.
Yemeza ko urwibutso agira ku bari Ingabo za RPA ari urukundo bamugararizaga kuko bamufataga nka mushiki wabo nubwo yari amaze kubura umuryango avukamo.
Ati “Nagezemo numva ngize amahoro yo mu mutima. Nta wigeze ampungabanya cyangwa ngo ampohotere nubwo nari muto, ariko bintera gukomeza kubyibuka nkanabibashimira cyane. Kandi ikindi cy’urwibutso rwiza ni uko twafashe igihugu. Icyo twaharaniye twakigezeho.”






Ibitekerezo 0