Uyu mubyeyi w’imyaka 38 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Bubaji mu Kagari Burinda, yahuye n’Umunyamakuru wa IGIHE afite abana babiri b’impanga bamaze amezi abiri bavutse; umwe yari amuhetse undi amukikiye.
Yavuze ko we n’umugabo we bamaze kubyara abana umunani ariko hari inshuro ebyiri yabyaye impanga.
Yagize ati “Ubwa mbere nabyaye umuhungu, ubwa kabiri umukobwa ariko yarapfuye. Nakurikijeho undi muhungu n’umukobwa nyuma mbyara impanga z’abahungu nanone nkurikizaho izi mpanga[umuhungu n’umukobwa].”
Uko yarwaje imirire mibi
Urugo rwa Nzakizwanimana rubarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe; kubona ibyo kurya bihagije n’abo bana bose bigoye.
Abana b’impanga yabyaye bwa mbere mu 2019 bahuye n’ibibazo by’imirire mibi. Iyo abyibutse agorwa no kubivuga agafatwa n’ikiniga.
Avuga ko yashatse umugabo atazi guteka indyo yuzuye ku buryo biri mu byatumye abana be bagira imirire mibi.
Ati “Ntabwo nari nzi no guteka imboga numvaga ntabishishikiriye n’iby’igikoma simbyiteho mbese nkabyima agaciro. Ibyo biri mu byatumye abana banjye bagira imirire mibi.”
Uyu mubyeyi avuga ko abana b’impanga yabyaye bagize imirire mibi bararwara ndetse n’umukobwa bakurikira na we arayirwara kuko yamukurikije ataracuka, atabarwa n’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa kugira ngo bakire.
Ati “Birangora uretse ko ubuyobozi bwiza bwambaye hafi, umufatanyabikorwa witwa Shalom na ba mudugudu ni bo bandwanyeho, abana ndabazana bakajya babatekera ibyo kurya nanjye bakanyereka uko nzajya nteka mbese bakabaha n’imbuto, bigeze igihe mbona barakize.”
Isomo yakuyemo
Nzakizwanimana avuga ko kubyara abana b’indahekana no kurwaza imirire mibi byamuhangayikishije ku buryo we n’umugabo we bakuyemo isomo bihutira kuboneza urubyaro.
Ikindi ni uko yahise yiga guteka neza no kwita ku bana kugira ngo hatazagira uwongera guhura n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ati “Mbere ibyo kuboneza urubyaro nta gaciro twabihaga ariko ubu nibwo twabihaye agaciro tumaze kubona ko abana bari gupfapfana. Twabigiyeho inama njya kuboneza urubyaro.”
Kuri ubu asigaye azi guteka indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri kandi akitwararika ku kugira isuku.
Ati “Banyigisha uko ngomba kubigenza, uko ngomba gufata abana nkabagirira isuku nkabitaho, mbese banyereka uko nanjye ubwanjye ngomba kwifata nkagira isuku nkabitaho ubwo ndabikora.”
Avuga ko abana be bamaze gukira imirire mibi na we yakomerejeho akomeza kubitaho ku buryo kuri ubu bameze neza.
Ati “Nsigaye nteka imboga mbese nkabitaho nkabakarabya. Mbere sibanitagaho ngo mbakarabye ariko ubu nsigaye mbikurikirana.”
Kugira umwanda byatumaga abana be barwara impiswi bigatuma n’ibiryo bariye bitagira icyo bibamarira.
Kuri ubu ari gukora ibishoboka byose kugira ngo abana be b’impanga ahetse abarinde kuzagira ikibazo kijyanye n’imirire mibi.
Ku bwe asanga kurwaza imirire mibi byarakomotse ku bujiji bwo kutita ku kuboneza urubyaro no kutamenya gutekera abana no kubagirira isuku.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Bubaji, Uwamahoro Joseph, yavuze ko mu Mudugudu hose bari bafite abana barindwi bafite ikibazo cy’imirire mibi ariko aba Nzakizwanimana bo bari bameze nabi cyane.
Ku bufatanye bakoze ibishoboka byose abo bana bitabwaho birangira bose bavuye mu mirire mibi.
Ati “Uyu mubyeyi yari afite ikibazo cyo kubyara indahekana noneho bigeze aho abyara impanga kubitaho biramugora. Dufatanyije n’abajyanama b’ubuzima bamwigisha kuboneza urubyaro no kwita ku bana, ubwo na we ari muri babandi twafashije kuva mu mirire mibi tumwigisha guhinga akarima k’igikoni, ubu na we azi gutegura indyo yuzuye, abana be ni bazima bari kujya ku ishuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique, yavuze ko mu myaka itanu ishize bagabanyije igwingira ry’abana bava kuri 46% bagera kuri 40%.
Yavuze ko kurwanya imirire mibi n’igwingira babifatanya n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi itera inkunga u Rwanda mu mushinga witwa SPRP.
Yavuze ko ubugenzuzi bakoze muri Kamena 2022 bwagaragaje ko abana bakiri mu mirire mibi ikabije ari 13 (mu ibara ry’umutuku) naho abagera kuri 57 bari mu mirire mibi idakabije (mu ibara ry’muhondo).
Ati “Ubundi umushinga tuwufata nk’inyunganizi ariko ibyimbitse ni ukwigisha abaturage nk’uko mwabibonye, uturima tw’igikoni, uturimashuri abaturage baza kwigiramo ni byo bizadufasha mu buryo burambye ariko umushinga SPRP wo ni ukwihutisha iyo gahunda.”
Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu habarurwa abana 8000 bagwingiye bikomotse ku mirire mibi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!