Ku bagifite iyo myumvire, Minisiteri y’Uburezi yabakuriye inzira ku murima igaragaza ko kwigisha Ikinyarwanda bigomba gukorwa waba ubishaka cyangwa utabishaka.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye,Olivier Rwamukwaya, ubwo yatangizaga inama yaguye y’Umujyi wa Kigali ku burezi mu cyumweru gishize yongeye gukebura abayobozi b’ibigo, abarezi ndetse n’ababyeyi bumva ko kutigisha isomo ry’ikinyarwanda ari ishema.
Ati "Isomo ry’ikinyarwanda kuryigisha ntabwo ari ubushake, ntabwo ari uguhitamo kubera ko ugikunda cyangwa utagikunda, amashuri menshi yigenga yumva kuba atigisha ikinyarwanda ari kimwe mu byo yakurutisha abantu bazana abana kuhiga. Hari n’ababyeyi bafite imyumvire, ukumva arishimye ngo nta n’ikinyarwanda bigisha erega , ugasanga arabibashimiye cyane rwose kurusha ahandi.”
Rwamukwaya yashimangiye ko mu gusigasira ururimi nk’umuco abanyarwanda bahuriyeho nta kigo kigomba kwirengagiza isomo ry’Ikinyarwanda yemwe n’ibyitwa ko byigisha ku rwego mpuzamahanga bidakurikiza gahunda ya Leta .
Ati “Nk’uko byanagarutsweho mu nama ya 13 y’umushyikirano, Ikinyarwanda gikwiriye kwigishwa mu mashuri no mu byiciro byose. Ngira ngo n’abakurikiza gahunda itari iy’igihugu twaraganiriye tubasaba ko byibura bakwiriye kwigisha ikinyarwanda inshuro ebyiri mu cyumweru.”
Yavuze ko bamwe batangiye kubikora naho abandi bakaba barindiriye uburenganzira bw’ibihugu byabo , gusa yavuze ko Mineduc yo itazarindira.
Ati “Hari naho twasanze bavuga ngo bategereje guhabwa uburenganzira n’igihugu cy’iwabo,turagira ngo tubatangarize ko twebwe tutazategereza ubwo burenganzira.”
Rwamukwaya yashimangiye ko isomo ry’Ikinyarwanda rigomba kugaragara ku ngengabihe z’amasomo yigishwa mu mashuri ndetse rikanigishwa.
Mu nama ya 13 y’umushyikirano hafashwe umwanzuro ugira uti “Gushyiraho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, bigakomeza kwigishwa no mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza.”



















TANGA IGITEKEREZO