00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ISPA igiye gushyiraho uburyo bwo kureba televiziyo hakoreshejwe interneti

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 September 2015 saa 04:01
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ikigo ISPA buratangaza ko bugiye gushyiraho uburyo bwitwa IP-TV, buzafasha abantu bakoresha interneti yabo kureba amashene ya televiziyo atandukanye ku isi yose.

Ubu buryo kandi buzafasha abafatabuguzi ba ISPA, kumva imiziki ndetse no kureba amashusho atandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, Robert E. Rugema Busulwa, ushinzwe imenyekanisha rya ISPA, yatangaje ko ubu buryo bushya bagiye gushyiriraho abafatabuguzi babo, buzabafasha kureba imikino ya shampiyona zikomeye mu isi harimo n’iyo mu Bwongereza no kureba film zigezweho.

Robert E. Rugema Busulwa akomeza avuga ko ubu buryo bwageragejwe muri tumwe mu duce two mu Rwanda, bukaba bwaremeye gukora neza, mu minsi ya vuba abafatabuguzi babo bose bakaba batangira kubukoresha.

Yagize ati “Ubu turimo turagerageza ubu buryo, twahereye muri Kigali na zimwe mu ntara, bukaba bwaremeye gukora neza, icyo dusigaje ni ukubumurika ku mugaragaro.[…]”

Robert E. Rugema Busulwa, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko Abanyarwanda muri iyi minsi bakeneye ikoranabuhanga kugira ngo batere imbere, bityo rero agashishikariza abanyarwanda kugura interneti ya ISPA, kuko bafite umuyoboro wayo wujuje ubuziranenge kandi uhendutse.

Ubuyobozi bwa ISPA buvuga ko bugamije gukwirakwiza umuyoboro wa interneti mu Rwanda hose, nyuma bakagura imbibi bakajya no gukorera mu bindi bihugu.

ISPA ni ikigo gicuruza interineti mu Rwanda, ku bigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bakenera uyu muyoboro. Iki kigo cyatangiye gukora muri 2005, cyikaba kigamije gufasha abanyarwanda gutera imbere binyuze mu ikoranabuhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages