Ishuri rikuru ry’i Gitwe (ISPG: Institut Superieur Pédagogique de Gitwe) ku nshuro yaryo ya mbere nyuma y’imyaka 20 ritangiye imirimo yo kwigisha, ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 1072 baharangije. Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’ishuri i Gitwe mu karere ka Ruhango, ku wa 01 Kanama 2013.
Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi batangaza ko bagiye guhangana ku isoko ry’umurimo, kuko ubundi bahuraga n’imbogamizi zo kutagira ibyangombwa, bakaba bemeza ko uretse gushaka akazi ko na bo biteguye kwihangira imirimo ndetse bakanayitanga ku bandi.
Umunyeshuri wavuze mu izina rya bagenzi be, Mukakarenzi Domithile yashimiye ishuri uburere bwiza barikuyeho, ndetse asaba bagenzi be ko bakora ibishoboka byose bakihangira imirimo nk’uko Leta ihora ibibashishikariza.
Uhagarariye ISPG imbere y’amategeko, Urayeneza Gerard, yavuze ko bishimiye cyane kuba batanze izi mpamyabumenyi nyuma y’igihe kirekire abaharangije batazigira. Gusa akavuga ko nubwo batari bazifite ariko ngo bitwaraga neza mu kazi kabo.
Mu ijambo rye kandi Urayeneza yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo ikunda abaturage bayo, cyane cyane urubyiruko, iruha amahirwe yo kwiga bitandukanye n’amateka yaranze uburezi bw’u Rwanda. Bitewe n’amategeko mashya agenga uburezi bwa za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, avuga ko buri shuri rikuru na kaminuza bigomba kugira umuntu uzajya utanga impamyabumenyi (University Chancellor). Ababyeyi b’i Gitwe bashinze ISPG batoye Urayeneza Gerard akaba ari we utanga impamyabumenyi za ISPG, bwa mbere yazihaye abaharangije basaga 1000.
Umuyobozi wa ISPG Dr. Jered Rugengande, yashimiye ubwitange n’ubushake abanyeshuri barangije amasomo yabo bagaragaje, abasaba ko bagomba kwerekana ikinyabupfura no kubera umucyo ababagana mu mirimo yabo, bagateza imbere igihugu cyabo.
Dr. Mugisha Innocent wari uhagarariye Minisiteri y’uburezi muri uyu muhango yashimiye ababyeyi bashinze iri shuri ryubatse mu cyaro, bagaragaje ubwitange mu guteza imbere uburezi ndetse n’abaturage barizengurutse muri rusange.
Yakomeje avuga ko andi mashuri yari akwiye kurebera kuri ISPG uburyo ifite amashami yunganira cyane Leta, agoranye kuyashakira ibikoresho, abarimu n’ibindi. Ati “ndababwiza ukuri ko uramutse ushaka inyungu yo mu mufuka n’indamu mu mashuri, ntabwo washyiraho amashami nk’aya ari muri ISPG, kuko asaba byinshi cyane.”
Dr. Mugisha Innocent yavuze ko ISPG ifite urugamba yatangiye, kandi Minisiteri ikaba itazayikuraho amaso.
Abarangije amasomo yabo muri ISPG bize mu mashami y’Ubuforomo, Ikoranabuhanga n’Icungamutungo n’ubumenyi nyamuntu, bamwe bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza abandi bahabwa iz’icyiciro cya kabiri. Muri Nzeri uyu mwaka, izatangiza irindi shami ry’ubuganga (Medecine) aho rizajya ritanga abaganga b’inzobere (Doctors), kuri ubu mu Rwanda ribarizwa i Butare muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gusa.



















TANGA IGITEKEREZO