Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, ubwo yasuraga i Kibeho ku butaka butagatifu, akavuga ko Israel ifite ahantu henshi hakorerwa ubukerarugendo nyobokamana nk’igihugu kibumbatiye amateka y’imyemerere atandukanye.
Yasobanuriwe amateka y’amabonekerwa yabereye i Kibeho ndetse anafata umwanya uhagije wo kuganira na Mukamazimpaka Nathalia, umwe mu bakobwa batatu Kiliziya Gatolika yemeje ko babonekewe.
Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko yaje gusura Akarere ka Nyaruguru kugira ngo arebe ibikorwa binyuranye igihugu cye cyafatanyamo nako mu ishoramari.
Ati “Twaganiriye ku nzego nyinshi dushobora gufatanyamo zirimo nk’ibijyanye n’amazi, amashanyarazi n’ishoramari mu buhinzi, ariko by’umwihariko ubukerarugendo. Ku bijyanye n’ubukerarugendo, dukeneye gukora ishoramari hano, mbere na mbere hakabaho kureba ubunararibonye dufite mu birebana n’ahantu hatagatifu noneho bugasangizwa aha hantu i Kibeho.”
“Kimwe mu byo natekerejeho mbere na mbere ni ugushaka umujyi twahuza na Kibeho muri Israel no ku butaka butagatifu kugira ngo tugerageze guhuza iyo mijyi n’aha ku butaka butagatifu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko igisigaye ari ukuganira kw’impande zombi kugira ngo imishinga yagaragajwe irimo guteza imbere ubukerarugendo i Kibeho ishyirwe mu bikorwa, cyane cyane hibandwa ku mubano n’Umujyi wa Yeruzalemu.
Ati “Icyo tubona tuzibandaho mu byo twaganiriye ni uguteza imbere ubukerarugendo bwo muri Kibeho, ariko hakabaho n’umubano hagati ya Kibeho na Yeruzalemu kuko duhuje amateka mu iyobokamana. Muri Israel ni ho Yezu yavukiye, mu Rwanda Bikira Mariya nyina wa Yezu aratubonekera hano i Kibeho.”
Umuyobozi wungirije w’Ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho, Padiri Gatete Jean Pierre, yavuze ko uruzinduko rwa Ambasaderi Dr Ron Adam bagiye kuruheraho bakomeza umubano na ambasade ya Israel mu Rwanda kugira ngo bateze imbere Kibeho.
Ati “Icyo twakora ni ugukomeza gukorana na Ambasade ya Israel, mwabyumvise ko Ambasaderi na we abifitemo ubushake bw’uko twakorana ndetse hakaba n’ingoro zimwe na zimwe zo muri Israel zishobora kugirana umubano n’ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho.”
“Ibyo bifasha ubuyobozi bw’ingoro kumenya icyo bushobora gukora kugira ngo bugeze Ingoro ya Kibeho ku rwego rw’izindi ngoro hirya no hino ahagiye habera amabonekerwa.”
Mu Karere ka Nyaruguru, Ambasaderi Dr Ron Adam yanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho, ibitaro bya Munini n’ikigo cyo guhugura abahinzi giherereye mu murenge wa Kibeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!