Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri tariki 13 Kamena 2017, ukaba washimangiye umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Umwami Norodom Sihamoni yabanje gushimira Emma-Françoise Isumbingabo no kumwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo ye. Yagarutse kandi ku mubano w’ibihugu byombi yishimira intambwe yatewe ndetse avuga ko yifuza ko warushaho gutera imbere.
Uyu mwami yashimiye Perezida Paul Kagame ku iterambere amaze kugeza k’u Rwanda anifuriza Abanyarwanda muri rusange gukomeza gutera imbere baharanira amahoro n’umutekano.
Ambasaderi Emma-Françoise Isumbingabo yashimiye Umwami Norodom Sihamoni, wamwemereye guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Cambodia, anavuga ko adashidikanya ko umubano w’ibihugu byombi uzakomeza gutera imbere.
Ambassaderi Isumbingabo yagarutse ku mateka mabi ibihugu byombi bihuriyeho, arimo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni n'ubwicanyi bwakozwe n’aba-Khmer rouge kuva mu 1975 kugeza muri 1979 muri Cambodia bukagwamo abagera kuri miliyoni eshatu.
Yabwiye umwami ko u Rwanda rwiyemeje gufatanya n’amahanga kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no kwimakaza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Umwami Norodom Sihamoni yageneye impano Ambasaderi n’Abanyarwanda bose, ndetse u Rwanda narwo rumugenera impano igaragaza Umuco Nyarwanda.
Nyuma yo kubonana n’Umwami Sihamoni, Ambasaderi Isumbingabo yahuye n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Cambodia, Ouch Borith, baganira uburyo bafatanya guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, cyane mu miryango mpuzamahanga bahuriyemo no gufatanya mu by’ ubukungu.
Ubwami bwa Cambodia, bumaze kugera ku iterambere rishimishije nyuma y’ibihe bibi ababutuye banyuzemo, aho kuri ubu ubukungu bwabo bwiyongera ku kigero cya 7%.










Ibitekerezo 0