Kuva ku ntangiro z’iyo nama yaberaga muri Kigali Convention Centre hagati y’uwa 10 na 18 Nyakanga, umuntu yashoboraga kuva i Remera agana mu Mujyi akisanga anyuze Kibagabaga kuko imihanda ya Kimihurura yari yahinduriwe ibyerekezo.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali, Ahimbisibwe Reuben, avuga ko iyo nama yasize isomo n’ubwo byari bisanzwe muri gahunda y’Umujyi wa Kigali guhanga indi mihanda mishya.
Ati “Turashaka guhuza aka gace [Kimihurura] n’ahandi. Harimo umuhanda uva Cadillac ukagera ku Gishushu unyuze munsi y’iyi nyubako [Kigali Convention Centre], uwo muhanda tukanawuhuza na Rwandex. Tuzashyiraho n’indi mihanda myinshi, harimo n’izindi ngamba kuko burya uko ukora imihanda abantu benshi bashaka kugura imodoka.’’
Reuben yavuze ko hari kunozwa uburyo buhamye bw’uko abantu batazakomeza kugenda n’imodoka zabo bwite, ahubwo bakitabira gukoresha imodoka zitwara abantu rusange.
Yakomeje agira ati “Harimo no kwagura indi mihanda ihari. Iyo tugira nk’umuhanda uva mu Mujyi – Rwandex – Sonatube - Prince House ukora neza, nta kibazo tuba twaragize. Ni umwe nanone mu mihanda tugiye kwagura. Harimo kuva Nyabugogo uza mu Mujyi hagati unyuze ku Muhima, na Gatsata - Nyabugogo n’ikiraro cyo kwa Mirimo.’’
Biteganyijwe ko iyi mihanda izubakwa mu buryo bugezweho igabanije mo kabiri, buri gice kikagira imihanda ibiri ifite icyerekezo kimwe.
Hateganyijwe kandi kubaka indi mihanda irimo Nyacyonga – Gasanze – Nduba - Batsinda –Gisozi na Nyanza (Kicukiro) - Kimisange – Rugarama - Gikond0.
Umujyi wa Kigali uvuga ko amasezerano yo gushyira mu bikorwa iyi mishinga yamaze gukorwa, ukazamara amezi 32 utwaye asaga miliyoni 76 z’amadolari ya Amerika. Iyi mihanda izubakwa n’ikigo cyo mu Bushinwa, China Road and Bridge Corporation.
Impinduka kuri Kigali Convention Centre (KCC)
Imihanda iva Kacyiru, mu Mujyi rwagati igakomeza kuri Minisiteri y’ubutabera yahuriraga kuri ‘rond poind’ ya Kigali Business Center (KBC), iheruka guhindurirwa ibyerekezo ku modoka rusange, uretse iz’abagana KCC gusa.
Umuntu uturutse mu Mujyi bimusaba kunyura munsi y’ahahoze inyubako ya KBC, agakatira kuri Ambasade y’Abaholandi, akazenguruka ‘rond-point’ nshya ihari akabona gukomereza Kacyiru cyangwa kuri Minisiteri y’Ubutabera (Minijust).
Uturutse Minijust abanza kubererekera rond-point nshya ihari, akamanuka mu muhanda mushya yagera ku yindi rond-point agasanga atemerewe kuyizenguruka ngo agane mu mujyi kuko hafunze, bikamusaba kumanuka Kacyiru agashaka indi nzira imugezayo.
Hari kubakwa umuhanda uzatuma umuntu uva i Remera agana mu Mujyi cyangwa Kacyiru, azenguruka rond-point yo kuri Ninzi Hills Hotel akanyura imbere ya Top Tower Hotel agana kuri Kigali Convention Centre, akabererekera rond-point ihasanzwe akamanuka KBC no ku Kabindi.
Uva mu Mujyi nawe ni ukuva ku Kabindi, akabererekera rond-point yo kuri Kigali Convention Centre agana ibumoso, akagera kuri rond-point yo kuri Ninzi Hills Hotel agakomeza Kacyiru cyangwa kuri Minisiteri y’ubutabera.
Uwo muhanda niwuzura mu byumweru bibiri biri imbere, inzira ifunze kuva kuri rond-point yo kuri Ninzi Hills Hotel no hagati ya Kigali Height na Top Tower Hotel izafungurwa, ariko zishyirweho aho zitagomba kurenga zegera KCC.
Ahimbisibwe ati ‘‘Ni ukugira ngo imodoka zihute, zijye zikomeza ziri mu muhanda umwe, kereka izizajya zishaka gufata no gukuramo abantu, hano kuri Kigali Height hateganyijwe ahantu hanini, ahandi hakaba h’epfo haringaniye n’inyubako nshya ya KBC iri kubakwa naho hahagije.”
Izo rond-point ebyiri n’imihanda mishya bishamikanye bizuzura bitwaye miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ahimbisibwe yavuze ko ikoreshwa ry’iyi mihanda ritazabangamira inyungu z’abacuruzi mu nyubako ziri muri ako gace n’izikiri kuhubakwa, kuko zifite imihanda igana muri parikingi zazo mu bice by’inyuma.



















TANGA IGITEKEREZO