Mu gitondo umugogo wari mu buruhukiro bw’ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal I Kigali, werekejwe mu Rukari i Nyanza. Ahageze haturwa igitambo cya misa cyo kumusabira.
Nyuma umugogo wajyanywe gutabarizwa mu birindiro by’aho yimikiwe mu 1959 iruhande rw’ahari umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Hishimiwe ko umugogo wa Kigeli utabarijwe mu Rwanda, na Leta y’u Rwanda yafashije mu itabarizwa rye, ifata mu mugongo umuryango we.



















TANGA IGITEKEREZO